Ben wamamaye mu ‘Muturanyi’ yatangije ibihembo bizahemba abahanzi, abakinnyi n’abandi #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ‘Rwanda Icon Awards’ igiye gutanga ibihembo bizahabwa indashyikirwa mu bahanzi, siporo, sinema, content creators, itangazamakuru.

Ibi bihembo bigiye kuba ku nshuro ya mbere, byateguwe mu rwego rwo guha agaciro no gushimira abagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na siporo mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ‘Rwanda Icon Awards,’ Rurangirwa Ben uzwi cyane muri sinema nyarwanda, yavuze ko ibi bihembo nubwo bigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko bifuza ko umwaka utaha byazaba birimo n’abo mu bindi bihugu.

Ati “Intego ya mbere yabyo ni ugushima. Ni ibihembo twitezeho kugira uruhare mu gushimira buri wese wakoze akazi k’indashyikirwa muri uyu mwaka. Ni ibihembo twifuza ko bizakomeza kuba buri mwaka, kandi intego n’uko umwaka utaha bizaba bihatanamo n’abo mu bindi bihugu.”

Bimwe mu byo bazagenderaho batoranya abahatana harimo impano yabo, ibyo bagezeho, uko bitwaye mu kazi, uruhare bagize mu iterambere ry’inzego bakoreramo ndetse n’ingaruka nziza ibikorwa byabo byagize muri sosiyete.

Kuva ejo hashize ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, kugeza tariki 29 Nzeri 2026, hazaba igikorwa kijyanye no guhitamo abazahatana muri ibihembo.

Tariki 17 Ugushyingo 2026, hazaba ihuriro cyangwa se 'Forum’ izahuza abari mu nganda z’umuco. Ni mu gihe tariki 6 Ukuboza 2026, hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo.

Amatora yo kuri 'Internet’ azatangira kuva ku wa 2 Ukwakira 2026, asozwe tariki 1 Ukuboza 2026. Mu gutanga ibi bihembo hazifashishwa Akanama Nkemurampaka, ndetse hanashingirwe ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora.

Biteganyijwe ko ijwi rimwe ku muntu rizaba ari amafaranga y’u Rwanda 200 ariko amatora n’arangira, buri muntu uhatanye azabona 40% by’amafaranga yamutoye.

Hazahembwa ibyiciro 58

Mu cyiciro cya muzika hazahembwa umuhanzi w’umwaka, indirimbo y’umwaka, Album y’umwaka, amashusho y’indirimbo y’umwaka, umuhanzi wa Hip Hop, R&B, Gospel, umuhanzi mushya, umuhanzi wa Afrobeat, Producer w’umwaka ndetse na DJ w’umwaka.

Mu cyiciro cya filime n’uruhererekane rwazo (series), hazahembwa umukinnyi wa filime w’umugabo n’umugore b’umwaka, filime nziza, filime y’uruhererekane nziza ndetse na Producer wa filime witwaye neza.

Mu itangazamakuru hazaba harimo ibyiciro nk’umunyamakuru w’umwaka, umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, shene ya YouTube y’umwaka ndetse na Podcast y’umwaka.

Imideli harimo ibihembo bizahabwa umuhangamideli w’umwaka n’abandi bagaragaje ubudasa muri uru rwego.

Siporo, ibi bihembo bizareba imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball aho hazashimirwa abakinnyi, amakipe, abatoza ndetse hanatangwe ibihembo byihariye birimo Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo n’Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore.

Rurangirwa Ben yavuze ibi bihembo byateguwe mu rwego rwo gushimira abitwaye neza mu ngeri zitandukanye

Rwanda Icon Awards igiye kuba ku nshuro ya mbere

Bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Source : http://isimbi.rw/ben-wamamaye-mu-muturanyi-yatangije-ibihembo-bizahemba-abahanzi-abakinnyi-n.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *