Ijambo rya mbere rya Shema Fabrice nyuma yo gufungurwa #rwanda #RwOT

Written by

in

Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo gufungurwa ijambo rya mbere yavuze ni ukwifuriza ikipe y’Igihugu Amavubi kuzatsinda Liberia kuri uyu wa Gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Shema Ngoga Fabrice hibazwa niba azakomeza kuyobora FERWAFA nyuma yo gufungurwa, yari amaze iminsi afunzwe aho yafunguwe tariki ya 22 Nzeri 2026.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko isengesho rye ari ukubona Amavubi atsinda Liberia kuri uyu wa Gatanu kandi Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kigomba kwitegura u Rwanda.

Aha yavugaga ku butumwa bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru bwari bwavuze ko abayobozi ba FERWAFA basuye ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ndifuriza amahirwe masa Amavubi, twese tubari inyuma kandi Imana izaduhe intsinzi, ni ryo sengesho ryanye. AFCON 2027 itwitegure.”

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026 u Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho ruzakina na Liberia kuri Stade Amahoro saa 1h00′.

Wishing you the Best “Amavubi” we are all Behind you and May God Gives us Victory , That my Prayer. AFCON 2027 , BE READY FOR US.

— Fabrice Shema (@FabriceShema) September 24, 2026

Shema Fabrice yifurije Amavutsi intsinzi

Source : http://isimbi.rw/ijambo-rya-mbere-rya-shema-fabrice-nyuma-yo-gufungurwa.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *