Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima igaragaza ko indwara zitandura ziri ku isonga mu geteza imfu nyinshi ku Isi, aho abagera kuri 75% by'abantu bapfuye ku Isi baba bishwe n'indwara zitandura.
Alphonse Mbarushimana uhagarariye ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda (NCD Alliance), yagaragaje ko abantu batuye mu mijyi bakangurirwa kwirinda izi ndwara cyane kuko usanga ari bo bafite ibyago byinshi byo kuzirwara.
Ati 'Akenshi duhura n'ibyongera ibyago nk'imirire itaboneye, urabizi mu mijyi nitwe turya amafunguro atetswe mu gihe gito (fast food) kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga n'itabi n'ibindi nk'ibyo. Ibyo byose n'ibitwongerera ibyago byo kuzirwara.'
Akomeza agaragaza ko ari yo mpamvu hajyaho gahunda zitandukanye zo gukangurira abaturage cyane cyane mu mujyi kwitabira siporo rusange, kwipimisha izo ndwara ngo bamenye uko bahagaze, n'ubundi bukangurambaga butandukanye.
Ibi yabivugiye mu nama yahuje ibihugu birenga 13 byo muri Afurika yigaga ku cyakorwa kugira ngo habungabungwe ubuzima bw'abatuye imijyi binyuze mu gukumira indwara zitandura n'impanuka.
Mu Rwanda 49,5% by'abantu bapfiriye kwa muganga bishwe n'indwara zitandura mu gihe mu bapfiriye hanze y'ibitaro 58,8% byabo bishwe n'indwara zitandura.
Umuyobozi w'umuryango uharanira imibereho myiza y'abatuye mu mijyi (Partnership for Healthy Cities) muri Afurika, Joseph Ngamije, yagaragaje Umujyi wa Kigali hari byinshi wakoze kugira ngo urengere imibereho myiza y'abawutuye ndetse n'indi mijyi muri Afurika yakwigiraho.
Ati 'Hari byinshi Umujyi wa Kigali wakoze birimo siporo rusange, gushyiraho ingamba zo guhangana n'umuvuduko ukabije mu muhanda, gutwara wanyonye, kubahiriza inzira z'abanyamaguru, ibyo niyo wabisanga mu bindi bihugu usanga iyubahirizwa ryabyo ritameze neza nko mu Rwanda.'
Umuyobozi Mukuru wa Partnership for Healthy Cities, Ariella Rojhani, yagaragaje ko nk'umuryango uhuriza hamwe imijyi irenga 70 baba bayihurije hamwe kugira ngo barebe icyo yakwigishanya ndetse n'aho ibindi bihugu bigeze.
Ati 'Nko mu Rwanda hari gahunda ya 'car free day' yo guhagarika imodoka zose mu muhanda, turabizi ko imidoka ari kimwe mu bintu bihumanya ikirere cyane. Rero iyo zitari kugenda ndetse hagatezwa imbere imidoka zikoresha amashanyarazi bigenda birushaho kugabanya imyuka ihumanya ikirere.'
Dr Ndyabakira Alex waturutse muri Uganda yagaragaje ko kimwe mu bintu ibihugu bikwiye kwitaho ari imyuka ihumanya ikirere kuko ari kimwe mu bintu byica abantu bucece kandi ibyiciro byose.






Leave a Reply