Ibi byabaye mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026 bibera mu Mudugudu wa Karubamba mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko uwo mucuruzi yari amaze iminsi abitsa amafaranga ku ba agents buri nimugoroba uko atashye. Bavuze ko mu ijoro ryacyeye yatewe n'abajura bitwaje intwaro gakondo n'ibyuma iwe mu rugo.
Ubwo bageragayo ngo bamushyizeho icyuma banamutera ubwoba bamusaba amafaranga, uwo mucuruzi ngo ababwira ko nta mafaranga afite bamusaba gutanga umubare w'ibanga wa Mobile Money ye babikuzaho 2.490.000 Frw.
Umwe ati ' Ikigaragara ni abantu bamucunze bareba uko abitsa amafaranga n'uburyo ayakoresha bahitamo kumutera bakayamwambura.''
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yabwiye IGIHE ko amakuru yo kwibwa k'uwo mucuruzi bayamenye ndetse hanatangiye ibikorwa byo gushakisha abo bajura. Yavuze ko bamutwaye arenga miliyoni 2,4 Frw nyuma yo kumutera ubwoba.
Ati ' Babanje kumutera ubwoba kugira ngo abakuriremo umubare w'ibanga, abonye ko bashobora kumugirira nabi ababwira uwo mubare w'ibanga binjira muri Mobile Money ye batwara miliyoni 2.490.000 Frw bahise bayohereza kuri konte yo muri banki yabo cyangwa se undi muntu. Abaturage batinze gutanga amakuru bayatanga nijoro cyane ariko iperereza ryatangiye kugira ngo hashakishwe ababigizemo uruhare.''
SSP Twizeyimana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, anabasaba kwirinda gutanga icyuho cyatuma bibwa.
Yavuze ko Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego barakomeza gushakisha aba bajura kugira ngo bafatwe babihanirwe.

Leave a Reply