Abashoramari bo mu Rwanda bahawe amahirwe yo gushora imari mu ruganda rwa peteroli rwa Dangote – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikigo United Capital Group, kiri mu bigo biri ku isoko ry'imari n'imigabane (Joint Issuing House) ndetse kikaba kimwe mu byemerewe gucuruza imigabane ya Dangote Petroleum Refinery, cyatangaje ko cyahaye abashoramari bo mu Rwanda uburyo bwo kwitabira kugura imigabane ku nshuro ya mbere igurishwa ku bantu bose muri rusange. Abemerewe kugura harimo abantu ku giti cyabo n'ibigo.

Iyi sosiyete yavuze ko iyi migabane ifite agaciro ka miliyari 1,63$ (hafi miliyari 2400 Frw), ari na bwo bwa mbere ikigo cy'abantu ku giti cyabo gitangiye kugurisha imigabane ku nshuro ya mbere ihenze mu mateka y'amasoko y'imari muri Afurika.

Biteganyijwe ko kugura iyi migabane bizatangira ku wa 14 Nzeri bikarangira ku wa 13 Ukwakira, naho imigabane ikazatangira gucuruzwa ku Isoko ry'Imari rya Nigeria mu kwezi k'Ugushyingo.

Umuyobozi Mukuru wa United Capital Plc, Peter Ashade, yavuze ko uyu mushinga ugaragaza uruhare rugenda rwiyongera rw'iyi sosiyete mu guhuza abashoramari bo muri Afurika n'imishinga minini y'iterambere iri kuri uyu mugabane.

Ati 'Uruhare rwacu rukomeye mu kugurisha imigabane y'agaciro kanini kurusha ibindi byabaye muri Afurika rugaragaza umurage w'imyaka isaga itandatu tumaze twubaka icyizere, ubunararibonye mu masoko y'imari ndetse n'ubushobozi mu micungire y'imari.'

Ashade yagaragaje ko kuba United Capital ifite ibikorwa mu Rwanda ari inyungu ikomeye ku bashoramari bifuza kugira uruhare muri iyi gahunda.

Ati 'Nk'umufatanyabikorwa wenyine wemewe muri iki gikorwa ufite uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda binyuze muri United Capital Trustees Rwanda Limited na United Capital Financial Services Rwanda Limited, dufite umwanya wihariye wo guhuza abashoramari bo mu Rwanda n'iyi mari y'akataraboneka.'

Ashade yavuze kandi ko iki gikorwa kigaragaza uburyo bwagutse United Capital ikoresha mu guteza imbere ishoramari rihuza ibihugu byo muri Afurika no guhuza igishoro n'imishinga minini y'ibikorwaremezo ndetse n'ubucuruzi kuri uyu mugabane.

Umuyobozi wa United Capital ushinzwe ibikorwa muri Afurika, Ejikeme Okoli, yavuze ko iyi gahunda iha abashoramari bo mu Rwanda amahirwe yo kugira uruhare rutaziguye mu gutunga imigabane y'umutungo ukomeye mu bijyanye n'ingufu muri Afurika.

Ati 'Iyi gahunda iha abashoramari ku giti cyabo ndetse n'ibigo byo mu Rwanda amahirwe yo gutunga imigabane mu mushinga w'ingufu wo ku rwego mpuzamahanga uri muri Afurika.'

Yavuze ko kuba United Capital ikorera mu Rwanda bigamije korohereza abashoramari bo muri iki gihugu kugira uruhare muri iyi gahunda.

Yagize ati 'Kubera ko United Capital ari yo mufatanyabikorwa wenyine w'iki gikorwa ufite ibikorwa bihamye mu Rwanda, dutanga uburyo bworoshye, bwizewe kandi butaziguye ku bashoramari bo mu karere bashaka kugira uruhare mu kujya ku isoko ry'imari n'imigabane ku rwego rwa Afurika.'

Uruganda rwa Dangote Petroleum Refinery ruri i Lagos muri Nigeria rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli ibihumbi 650 ku munsi, rugakora n'ibindi bikoresho by'imiti nka polypropylene.

United Capital yavuze ko imigabane izagurishwa kuri 589 Frw (angana na $0.40), aho umuntu ashobora kugura nibura imigabane 10.

Iyi ntambwe itewe mu gihe u Rwanda rwavuze ko ruri mu biganiro biganisha ku gutuma rugira uruhare mu mushinga munini w'uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote ruteganyijwe kubakwa muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku wa 24 Kanama, Perezida Paul Kagame yemeje ko ibiganiro bikomeje ariko ko bikiri ku ntangiriro.
Ati 'Mu buryo bumwe [ibiganiro] byabayeho ariko haracyari kare kugira ngo umuntu avuge byinshi birambuye, biracyakorwaho. Hari ibikiri gutunganywa ariko icyo navuga ni uko u Rwanda rwashimishwa no kuba umwe mu bafite uruhare muri iryo shoramari.'

Uruganda ruzajya rwohereza ibikomoka kuri peteroli muri Kenya no ku yandi masoko yo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyaruguru, harimo na Misiri.

Uruganda ruteganyijwe kubakwa muri Kenya rushobora kuzagira ubushobozi bwo gutunganya ingunguru za peteroli zigera kuri 700,000 ku munsi, aho amakuru avuga ko Dangote amaze igihe ashaka abafatanyabikorwa bo mu karere bazagira uruhare muri uwo mushinga.

Abanyarwanda bari mu bemerewe kugura imigabane muri Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoramari-bo-mu-rwanda-bahawe-amahirwe-yo-gushora-imari-mu-ruganda-rwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *