Aba borozi n'abacunda amata bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko bakigejeje ku nzego zitandukanye, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Utumatwishima Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Ibare, Akagari ka Ngarama, Umurenge wa Ngarama, umwe mu borozi bagemurira amata iyi koperative, avuga ko gutinda kwishyurwa byagize ingaruka ku musaruro w'amatungo ye.
Yagize ati 'Tumaze igihe tutabona amafaranga yacu. Ibi bitugiraho ingaruka kuko kugira ngo amatungo akomeze gutanga amata bisaba kuyagaburira neza. Iyo amafaranga atabonetse biratugora kandi bikagira ingaruka ku mukamo.'
Niyitanga Hirary, utuye mu Mudugudu w'Agakomeye, Akagari ka Nyabishwamba, Umurenge wa Gatsibo, avuga ko kutishyurwa byatumye agira amadeni menshi, kuko hari abamugurije amafaranga yizeye ko azishyura amaze kubona ay'amata.
Ati 'Abantu twari dufitiye amadeni batangiye kudutakariza icyizere kuko tubabwira ko tuzishyura ariko amafaranga ntaraboneka. Turasaba ko ikibazo cyakemuka tukabona amafaranga yacu, natwe tukabasha kwishyura amadeni.'
Ku ruhande rw'abagura amata bakayajyana ku makaragiro, bavuga ko kutishyurwa amafaranga y'amata bibagiraho ingaruka zikomeye, kuko amata bakusanya ari wo mushinga bakuramo amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi.
Bizimana Ildephonse, utuye mu Mudugudu wa Nyagahanga, Akagari ka Nyagahanga, Umurenge wa Gatsibo, avuga ko abantu bamuhaga amata yatangiye kugira ibibazo na bo, kuko batabona impamvu amafaranga yabo atishyurwa.
Ati 'Njye bandimo ibihumbi bisaga 200 Frw. Ubu abaturage bari kundega mu nkiko bavuga ko ntabishyuye, kandi ari njye bazi wafashe amata yabo. Ibya koperative bo ntibabizi. Turasaba kwishyurwa kuko turi mu kaga, cyane ko iki kibazo twakigaragaje ariko bikaba bisa nk'aho cyirengagizwa.'
Tumukunde Theophile na we avuga ko ikibazo kimaze igihe kinini, ku buryo amafaranga koperative imubereyemo amaze kugera kuri miliyoni 1,6 Frw.
Ati 'Twakomeje kugemura amata twizeye ko amafaranga tuzayabona, ariko amezi abaye menshi. Nkanjye ndabazwa miliyoni 1,6 Frw. Turifuza ko ubuyobozi budufasha kubona igisubizo, kuko natwe dufite ibyo tugomba kwishyura n'imiryango tugomba gutunga.'
Umuyobozi wa Koperative Jyambere Mworozi Ngarama, Muremyangango Theophille, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo kutishyura abanyamuryango cyaturutse ku micungire mibi y'umutungo wa koperative.
Ati 'Ikibazo cyatewe n'imicungire y'umutungo, ariko turimo gushaka uko twakemura iki kibazo. Hari ibikoresho bimwe twakodesheje kuko tutakibikoresha kugira ngo tubone amafaranga, kandi igihe cyo kutwishyura abo tubereyemo amadeni tuzabishyura amafaranga tubabereyemo mu gihe cya vuba.'
Koperative Jyambere Mworozi Ngarama ifite abanyamuryango 427, gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko abakora neza ari bake.
Amakuru atangwa n'ubuyobozi bwa koperative avuga ko abantu bagera kuri 25 ari bo ibereyemo amafaranga, yose hamwe akaba agera kuri miliyoni 4.2 Frw.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yashimangiye ko ikibazo cy'iyi koperative cyatewe n'imikoreshereze mibi y'umutungo, ko Akarere gafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, biri gukora ubugenzuzi kugira ngo hamenyekane neza icyateye iki kibazo.
Ati 'Tuzashingira kuri raporo izava muri ubwo bugenzuzi kugira ngo dufate ingamba zikwiye.'
Visi Meya Sekanyange avuga kandi ko mu gihe ikibazo kigishakirwa umuti, ubuyobozi buri gushaka uburyo aborozi bakomeza kubona aho bagemura amata, kugira ngo ikibazo cya koperative kidahagarika ibikorwa byabo by'ubworozi.

Leave a Reply