Gatsibo: Ntibumva impamvu bakigorwa n'ibura ry'amazi kandi igice cy'uruganda rwa Muhazi cyaruzuye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi rwa Muhazi yatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2023. Igice cya mbere cy'umushinga cyatwaye miliyari 18 z'amafaranga y'u Rwanda ndetse cyararangiye.

Uru ruganda rwitezweho gutanga metero kibe ibihumbi 12 z'amazi ku munsi. Abaturage bagera ku 327,714 bo mu Karere ka Gatsibo ni bo biteganyijwe ko bazagezwaho amazi meza n'uyu mushinga.

Icyakora nubwo rwarangiye amaso y'abaturage yaheze mu kirere, bakavuga ko kutabona amazi hafi y'aho batuye bibasaba gukora ingendo ndende, aho bamwe bamara isaha irenga bayashaka.

Ibi bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo isuku nke, ishobora gutera indwara zikomoka ku mwanda, ndetse bikagira n'ingaruka ku bworozi.

Sobomana Patrick wo mu Murenge wa Kiziguro avuga ko nubwo bumva ko igice cya mbere cy'uruganda cyarangiye, ikibazo cy'amazi kigihari, ati 'Amazi turacyayabona bigoranye. N'ubu dukora urugendo rurerure tujya kuyashaka. Ni yo mpamvu dutegereje ko aya mazi azatugeraho natwe, kuko twumva ko uruganda rwuzuye.'

Musabyemariya Solange wo mu Murenge wa Kiramuruzi we yagize ati 'Turifuza ko umushinga w'amazi urangira vuba kugira ngo tubone amazi hafi y'ingo.'

Ku borozi, amazi na yo ni ingenzi kuko amatungo ayakenera buri munsi nk'uko bigakwaho na Uwamahoro Vestine wo mu Murenge wa Remera uvuga ko kutabona amazi bikomeje kuzahaza ubworozi bwabo.

Yagize ati 'Amazi ni ingenzi mu bworozi. Iyo tuyabuze, tugomba gushaka ahandi tuyakura, kandi bitwara igihe n'imbaraga. Ikindi kandi bigabanya umusaruro w'amata, umukamo ukaba muke. Turasaba ko twabona amazi, kuko uruganda rw'amazi twumva ko rwaruzuye.'

Manirafasha Nadine uyobora Ikigo cy'amashuri cya Rukungu cyo mu Murenge wa Kiziguro na we yagaragaje uburyo bakeneye aya mazi akibaza impamvu atagezwa ku baturage kandi ibikorwaremezo byarubatswe.

Yagize ati 'Uruganda rwa Muhazi rwarubatswe, ibigega birahari ndetse n'imiyoboro hari aho yageze, ariko nta mazi ahari. Badufashije bakaduha amazi mu bigo by'amashuri.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba igice cya mbere cyararangiye bidasobanuye ko amazi yahise atangira gutangwa mu bice byose, kuko umushinga ugizwe n'ibyiciro bitatu.

Yagize ati 'Igice cya mbere cyararangiye, ariko ntabwo cyari kigenewe gutanga amazi nk'igice cya kabiri. Icyari kigamijwe ni ukubaka. Igice cya kabiri ni cyo kizatanga amazi.'
Gasana avuga ko hari imirenge yamaze kubona amazi, irimo Murambi na Kiramuruzi, ndetse ko hari n'ibigega bimwe byamaze kuzura.

Yagize ati 'Hari imirenge nka Murambi na Kiramuruzi yamaze guhabwa amazi, hari n'ibigega bimwe byuzuye.'

Avuga kandi ko igice cya gatatu nikirangira, uruganda rwa Muhazi ruzahuzwa n'indi miyoboro, bikazafasha gukemura ikibazo cy'amazi mu bice byinshi by'Akarere ka Gatsibo.

Yagize ati 'Kurangira kw'igice cya mbere ni intangiriro y'ibindi bice. Igice cya gatatu nikimara kuzura, Muhazi izahuzwa n'indi miyoboro ku buryo bizafasha gukemura ibibazo by'amazi.'

Mu myaka itanu ishize, mu Karere ka Gatsibo hubatswe ndetse hanasanwa imiyoboro y'amazi ifite uburebure bwa kilometero 133.7, hiyongeraho kubaka uruganda rwa Muhazi.

Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibi bikorwa byagize uruhare mu kongera ingo zigerwaho n'amazi meza, aho muri 2026 iki gipimo cyageze kuri 87%.

Nubwo iki gipimo gikomeje kuzamuka, abaturage baracyategereje ko ibindi byiciro by'umushinga wa Muhazi birangira kugira ngo amazi meza abageraho kandi aborohereze mu buzima bwa buri munsi.

Ab’i Gatsibo ntibumva impamvu bakigorwa n'ibura ry'amazi kandi igice cy'uruganda rwa Muhazi cyaruzuye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-ntibumva-impamvu-bakigorwa-n-ibura-ry-amazi-kandi-igice-cy-uruganda-rwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *