Inyange yashyize umucyo ku biciro by'amata yayo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y'aho bamwe mu bacuruzi batangiye kugurisha ikarito y'amata ya Inyange irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 ku mafaranga agera ku 20.000 Frw.

Uwitwa Umperuka Cyera ku rubuga X, yagize ati “Muri karitsiye ntuyemo ubu tuvugana ikarito y'amata ya Inyange yamaze kugera ku bihumbi 20 Frw. Ndi kwibaza iri zamuka ry'amata ya Inyange ririmo guterwa n'iki?'

Hari abandi bavuga ko uretse no guhenda, kubona amata ya Inyange ku masoko biri kugorana cyane, bakibaza icyateye iki kibazo.

Aria Jo ati “Mwabonye ukuntu amata ya Inyange yabuze ahantu hose?”

IGIHE yageze i Nyabugogo, isanga hari aho igiciro cy'ikarito y'amata ya Inyange cyageze ku 19.000 Frw ariko iyo abacuruzi babajijwe impamvu, basobanura ko amafaranga baranguriraho yiyongereye.

Umwe muri aba bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubusanzwe bagurishaga abakiliya iyi karito ku 8500 Frw ariko ko byahindutse bitewe n'ababaranguza.

Iyo uzengurutse mu masoko atandukanye y'i Kigali, usanga ibiciro by'amata ya Inyange biri hejuru cyane mu maduka asanzwe, ariko muri 'Supermarkets' zimwe na zimwe biracyari ku 8500 Frw.

Inyange Industries yasobanuye ko mu mpeshyi y'uyu mwaka, umusaruro w'amata wagabanyutse cyane ariko ko ibiciro amata yayo ari kugurishwaho hamwe na hamwe bihabanye n'ibyo yashyizeho.

Uru ruganda rwasobanuye ko ikarito y'amata yarwo y'udupaki 12 twa mililitiro 500 igomba kugurishwa 8000 Frw ku baranguza, ikagurishwa 8500 Frw kuri 'Milk Zones'.

Inyange Industries yatangaje ko litiro y'amata atunganyije agurishwa muri 'Milk Zones' itagomba kurenza 800 Frw.

Inyange yavuze ko impinduka zose ku bicuruzwa byayo zizajya zitangarizwa mu ruhame, mbere y'igihe, binyuze mu miyoboro yemewe y'itumanaho.

Umuyobozi wa Inyange Industries, James Biseruka, yagize ati “Twizeye ko umusaruro w'amata uzagaruka mu buryo busanzwe vuba.”

Inyange Industries ni rumwe mu nganda nini mu Rwanda zitunganya amata. Rutunganya n'ibindi birimo imitobe ndetse n'amazi yo kunywa.

pic.twitter.com/J8mEFnE5te

— Inyange (@AlwaysInyange) September 11, 2026

Inyange Industries yatangaje ko ikarito y’amata yayo itagomba kurenza 8500 Frw


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyange-yashyize-umucyo-ku-biciro-by-amata-yayo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *