Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yahishuye ko yigeze kugurisha ihene y’iwabo kugira ngo ajye gukora indirimbo ariko bikarangira bayigaruje.
Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’iseka rusange (Gen-Z Comedy) cyabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026.
Uyu muhanzi watarimiye abitabiriye iki gitaramo, yari n’umutumirwa w’umunsi.
Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rwe yinjira mu muziki aho rutari rworoshye aho kimwe mu bintu adashobora kwibagirwa ari uburyo yagurishije ihene y’iwabo batabizi kugira ngo ajye gukora indirimbo.
Ati “Muri Kompasiyo (Compassion) baduhaye ihene. Ihene yaraje maze mu rugo bajya kuyiragiza, iranabyara. Icyo gihe nashakaga kuba umuhanzi ariko nta bushobozi bwari buhari. Rero imaze kubyara, mfata imwe mu zo yabyaye nigira inama yo kuyigurisha mu ibanga, ngo mbone amafaranga yo kujya muri studio.'
Yakomeje avuga ko yatashye avuye gukora indirimbo asanga ihene yagarujwe n’umucuruzi wayiguze yatawe muri yombi.
Ati “Nageze mu rugo mvuye muri studio, mpasanga ya hene. Uwayiguze we yari yafunzwe. Umwe mu bavandimwe banjye arambwira ati Noneho barakwica.”
Bruce Melodie uvuga ko yanyuze mu bigoye, yahamije ko yigeze gutekereza gushinga urusengero anagura ikibanza ariko aza gukomwa mu nkokora no kuba igihe yiteguraga kubaka, hasohotse amabwiriza avuga ko ushaka gushinga urusengero agomba kuba yarabyize.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-bruce-melodie-agurisha-ihene-y-iwabo-rwihishwa-ikamutanga-mu-rugo.html
Leave a Reply