Harabura ibyumweru bibiri gusa u Rwanda rugatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho ruzahera kuri Liberia na Cape Verde.
U Rwanda ruri mu itsinda K kumwe na Liberia, Mali na Cape Verde.
Ruzatangira uru rugendo rukina na Liberia tariki ya 25 Nzeri 2026 hano i Kigali ndetse na tariki ya 29 Nzeri 2026 rukine na Cape Verde iwayo.
Umutoza Stephen Constantine, nyuma yo kwiga kuri aya makipe bazakina, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahisemo kuzakora impinduka mu mikinire ye.
ISIMBI yamenye ko ku mukino wa Liberia, Stephen Constantine azakoresha gakondo, sisiteme ya 4-4-2 bitewe n’imikinire y’iki gihugu n’abakinnyi gifite.
Gusa kuri Cape Verde bizahinduka, ngo kuko ifite abakinnyi bakomeye kandi izaba ikinira imbere y’abafana bayo, ishaka gutsinda cyane, ikaba n’igihugu gikina umukino wihuta, azahindura akine sisiteme ya 3-5-2.
Amakuru anavuga ko ari yo azakoresha no ku mukino Amavubi azakina na Mali.
Source : http://isimbi.rw/impinduka-zitezwe-umutoza-w-amavubi-azakora-ku-mukino-wa-liberia-n-uwa-cape.html
Leave a Reply