Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026 ubwo yasuraga amavuriro yo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Muri Gatsibo yasuye ibitaro bishya bya Ngarama bisimbura ibyari bishaje, aho kuri ubu imirimo yo kubaka igeze kuri 70% bikazuzura bitwaye arenga miliyari 16 Frw ubariyemo n'ibikoresho bizatangwa.
Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Ngarama biri kubakwa binyuze mu mushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA). Mu gice cya mbere hubatswe inzu igeretse kabiri yatwaye miliyari 4.5 Frw itangirwamo serivisi zijyanye no kwakira ababyeyi, ahakirirwa impinja, ahavurirwa abana ndetse n'ahantu hane hashobora gutangirwa serivisi yo kubaga.
Mu gice cya kabiri hari kubakwa indi nzu izatwara miliyari 9,5 Frw, ikazakorerwamo serivisi zose zisigaye. Ibikoresho bitandukanye biri gushyirwa muri ibi bitaro bizatwara arenga miliyari 2 Frw.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ngarama, Nzambimana Jean Bosco, yavuze ko kuri ubu ibitaro byose bigeze hejuru ya 70% ariko hakaba igice kimwe cyamaze kuzura 100% ku buryo bitahungabanyije serivisi zose batanga.
Ati 'Minisitiri yadusabye ko twongeramo ICU, ni ukuvuga ibyumba byakira indembe ba bantu barembye cyane, ibikoresho byaraguzwe ubu biri mu nzira biza. Icyo yadusabye ni ugushaka icyumba twazayishyiramo kandi twabonye ko bishoboka.''
Ikimpaye Innocent ushinzwe kugenzura imirimo y'ubwubatsi yagejeje kuri Minisitiri Butera ikibazo cy'amatafari ya Ruliba akomeje kubura bikagira uruhare mu kudindiza kuzura kw'izi nyubako. Yavuze ko umunsi babonye amatafari imirimo izihutishwa kurushaho kuko muri iki gihe bayabuze.
Minisitiri Dr. Butera yashimye aho imirimo y'ubwubatsi igeze, anasaba ko ahakirirwa indembe haba hanini cyane kuko ngo ari ibitaro biri ku muhanda munini wa kaburimbo kandi ko bigomba kwakira n'abandi barwayi baturutse ahandi ntibihite bibohereza i Kigali.
Ati 'Ntabwo dukeneye kuzumva mwohereje umurwayi urembye i Kigali, mwongeremo ibyumba twashyiramo ICU ku buryo zadufasha mu kwakira abo barwayi tutabajyanye ahandi.''
Minisitiri Butera yavuze ko kandi bitewe n'imyubakire y'ibi bitaro igezweho bizagirwa ibitaro byigisha hamwe n'ibindi bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu, avuga ko bifuza ko biba ibitaro bivura kandi bikanigisha.
Ibitaro bya Ngarama byakira abaturage barenga ibihumbi 300 barimo abo mu bigo nderabuzima birindwi byo mu Karere ka Gatsibo, kongeraho igikorera mu Nkambi ya Nyabiheke ndetse n'abo mu bigo nderabuzima bitatu byo mu Karere ka Nyagatare birimo Mimuli, Katabagemu na Nyagahita.
Kubera kandi umuhanda mushya Gicumbi-Rukomo-Nyagatare unyura hafi y'ibi bitaro watumye umubare byakira wiyongera cyane, dore ko hari n'abaturage bo mu Karere ka Gicumbi baza kubyivurizaho.








Leave a Reply