Jérémie Blin yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira EU mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku wa 10 Nzeri 2026, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z'impapuro zemerera Jérémie Blin guhagararira EU mu Rwanda.

Mu butumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda, yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Jérémie Blin watoranyijwe kuri izi nshingano, amwifuriza kuzisohoza neza ndetse amwizeza ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda mu gihe azaba akora izi nshingano.

Jérémie Blin asimbuye Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ahagarariye EU mu Rwanda, warangije manda ye.

Ku wa 14 Nyakanga 2026, Belén Calvo Uyarra yasezeweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Usta Kaitesi mu muhango wo kumushimira uruhare yagize mu gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w'impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n'izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y'abaturage.

Jérémie Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Burundi ndetse aba Chargé d'Affaires muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

Nka Ambasaderi mushya wa EU mu Rwanda, Blin azahagararira uyu muryango mu gihe umubano hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.

Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b'u Rwanda, aho ukorana na rwo mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi ndetse n'izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y'abaturage.

Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Jérémie Blin guhagararira EU mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jeremie-blin-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-eu-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *