Umunyamakuru Taikun Ndahiro yavuze ko yemera ko yanyweye urumogo ariko yarunyweshejwe na Dj Lenzo babanaga mu nzu.
Uyu munyamakuru uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano yaburanye ku ifungwa n’infungurwa ry’agateganyo.
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Taikun yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri 'Rehab’ (akajya gukamurwamo ibiyobyabwenge) aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko bumushinja icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge aho bwagaragaje ko ku wa 26 Kanama 2026, uyu musore yarezwe n’Umudaso witwa Jean Pierre ndetse n’umupolisi witwa Gasasira, bavuga ko bagiye iwe bahamagawe na Kubwayo Lenzo (Dj Lenzo) nyuma yo kumusanga mu nzu babanagamo arimo agerageza kwitwikiramo.
Icyaha bwo kwigomeka ku nzego z’umutekano aregwa bwakomeje buvuga ko Taikun Ndahiro aho gukorana n’inzego z’umutekano ahubwo yakubise Umudaso umugeri ndetse agerageza no gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye ariko ntibyakunda.
Gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, ari na ho bwashingiye bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.
Taikun yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025 kandi yari ibizi ko ari icyaha, gusa yabwiye Urukiko ko yatangiye urugendo rwo kurureka muri Mata 2026.
Gusa muri urwo rugendo rwo kurureka yavuze ko yahuye n’imbogamizi z’uko Dj Lenzo babana yarunywaga akanaruzana mu rugo bigatuma yongera kurunywa.
Ngo yigiriye inama yo gutandukana na Dj Lenzo ariko Lenzo akabyanga byanatumye iki kibazo bakigeza muri RIB, bandikirana ibyo uyu mu-Dj azasohokana mu nzu ariko nabwo yanga kugenda.
Nyuma y’uko Dj Lenzo yanze kumuvira mu nzu, yasohoye ibintu bye asigamo igitanda, arangije atwika ibipapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo akunde agende.
Mu gihe yari muri ibyo, nibwo Taikun yabonye abapolisi babiri n’Umudaso umwe mu rugo iwe, bamusaba ko bamwambika amapingu.Yemeye ko habayeho gushyamirana yanga kuyambara ibintu umunyamategeko yavuze ko yabitewe n’uko yari yambaye akenda k’imbere gusa.
Yahakanye ibyo gukubita inzego zishinzwe umutekano ko iyo abikora mu byaha akurikiranyweho hari kuba harimo icyo gukubita no gukomeretsa aho kuba kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano.
Aha ni ho Umwunganizi we mu mategeko we yagaragaje ko iyo aza kuba yarabakubise nk’uko babivuga, ikirego cye cyakabaye giherekejwe na raporo ya muganga.
Taikun ku kijyanye no kwiyahura yavuze ko atari byo ahubwo yarimo atera ubwoba Dj Lenzo kugira ngo amuvire mu rugo kuko iyo aba ari byo yashakaga yari gutwika umufariso baryamagaho aho gutwika impapuro
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 16 Nzeri 2026.
Source : http://isimbi.rw/taikun-yarimiyeho-dj-lenzo-ibisinde.html
Leave a Reply