Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cynthia na Hyguette barakotse impanuka ikomeye iba yaranatwaye ubuzima bwabo ubwo barimo berekeza ku ishuri.
Ni impanuka yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2026 ibera mu Karere ka Nyabihu aho imodoka yari ibatwaye yagonganye n’ikamyo.
Aba bakobwa b’impanga basanzwe batuye mu Karere ka Rubavu, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku mugoroba wo ku wa Mbere ari bwo bari basubiye ku ishuri aho biga Musanze maze bageze hafi n’Akarere ka Nyabihu neza baba ari bwo bakora iyi mpanuka.
Bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga ariko Cynthia we akaba yari yagiye no muri koma, gusa ku bw’amahirwe yaje kugarura ubwenge ubu baranabasezereye barwariye mu rugo iwabo nk’uko umwe wo mu muryango wabo bari kumwe yabihamirije ISIMBI.
Amakuru avuga ko benshi mubo bari bari kumwe bakiri mu bitaro bitambaho n’abaganga cyane cyane abari bicaye begereye idirishya.
Cynthia na Hyguette ni bamwe mu bahanzi bamaze kwandika izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho izina ryabo rimaze kumenyekana, bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ibihe’, ‘Amen,’ ‘Wera,’ ‘Iherezo’ n’izindi.
Source : http://isimbi.rw/umwe-yanagiye-muri-koma-cynthia-na-hyguette-barokotse-impanuka-ikomeye.html
Leave a Reply