U Rwanda na Oman byemeranyije gufungura ambasade ku mpande zombi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi biri mu myanzuro yatangajwe nyuma y'uruzinduko rw'akazi Perezida Paul Kagame, yagiriye mu Bwami bwa Oman kuva ku wa 7- 8 Nzeri 2026, ku butumire bwa Sultan Haitham bin Tariq wa Oman.

Mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi, bashimangiye ko umubano w'ibihugu byombi ugomba kurushaho kwaguka, hibandwa ku nzego zirimo ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo, ubucuruzi, itumanaho ndetse na serivisi z'imari.

Itangazo rihuriweho n'impande zombi rigira riti 'Impande zombi zemeranyije gufungura ambasade muri buri gihugu, gushyiraho Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi ndetse n'Inama y'ubucuruzi ihuriweho, bizafasha gukurikirana no guteza imbere imishinga y'ubutwererane.'

Impande zombi kandi zemeranyije gushyiraho gahunda y'ubufatanye mu by'ubumenyi n'ikoranabuhanga, hagamijwe kongera imikoranire hagati y'inzego za Leta n'abikorera.

Muri uru ruzinduko, ibihugu byombi byasinye amasezerano n'imyanzuro itandukanye irimo ayerekeye korohereza abafite pasiporo z'akazi mu ngendo, kwirinda gusoresha kabiri, ubufatanye mu biganiro bya politiki, guteza imbere ubwikorezi n'ibikorwaremezo by'ibyambu, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari ndetse no gushimangira ubufatanye mu by'ubucuruzi.

Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bashimiye intambwe imaze guterwa mu mubano w'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bijyanye n'ubwikorezi, itumanaho n'ikoranabuhanga.

Aba bayobozi banaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bashimangira ko bashyigikiye gukemura amakimbirane mu mahoro no kubahiriza amahame y'amategeko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yashimiye Oman uruhare igira mu guteza imbere ibiganiro n'amahoro mu karere, mu gihe Sultan Haitham bin Tariq yashimye u Rwanda ku ruhare rwarwo mu kubungabunga amahoro no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije akarere.

U Rwanda na Oman byemeranyije gufungura ambasade ku mpande zombi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-oman-byemeranyije-gufungura-ambasade-ku-mpande-zombi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *