Tanzania izakira Miss World 2027 #rwanda #RwOT

Written by

in

Tanzania izakira irushanwa mpuzamahanga rya Miss World ku nshuro ya 74, rizaba muri Gicurasi 2027, mu gikorwa kizaba ari amateka kuri icyo gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Abategura irushanwa rya Miss World batangaje ko Tanzania yahawe uburenganzira bwo kwakira Miss World Festival 2027, izitabirwa n'abakobwa bahagarariye ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

Amasezerano yo kwakira iri rushanwa yashyizweho umukono mu muhango wabereye muri Hyatt Regency i Dar es Salaam, aho uhagarariye Miss World, Julia Morley CBE, yari ahari hamwe na Miss World 2025, Opal Suchata wo muri Thailand, ndetse na Miss World Africa, Hasset Dereje.

Tanzania izaba igihugu cya kane muri Afurika cyakiriye Miss World, nyuma ya Afurika y'Epfo, Seychelles na Nigeria. Ni na cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika y'Iburasirazuba n'Afurika yo hagati kizakira iri rushanwa.

Miss World yatangaje ko ibikorwa by'irushanwa bizamara hafi ukwezi, aho abazitabira bazahabwa umwanya wo gusura no kumenyekanisha ibyiza bya Tanzania, mu gihe banitabira amarushanwa n'ibindi bikorwa biteganyijwe.

Muri gahunda harimo ibirori byo kwakira abitabiriye irushanwa, ibikorwa byo guteza imbere umuco, amarushanwa y'ibyiciro bitandukanye, ibikorwa by'ubugiraneza, imideli ndetse n'umuhango wo gutanga ikamba ku mukobwa uzegukana Miss World 2027.

Abategura irushanwa bavuga ko biteganyijwe ko abarenga 20,000 baturutse mu bindi bihugu bashobora gusura Tanzania muri icyo gihe, mu gihe ibiganiro n'ibikorwa byaryo bishobora kugera ku bantu barenga miliyari ebyiri binyuze kuri televiziyo n'imbuga nkoranyambaga.

 

Source : https://flash.rw/2026/09/07/tanzania-izakira-miss-world-2027/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *