Ouattara arajya kwa muganga – Umutoza wa APR FC wumijwe n’ibyo yabonye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yavuze ko yatangira gutoza imikino Nyafurika ari ubwa mbere yahura n’ibyo yahuye nabyo aho yifatiye ku gahanga abasifuzi bamusifuriye.

Hari mu mukino ubanza wa CAF Champions League APR FC yari yasuyemo Les Aigles du Congo maze ibatsinda 1-0.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru, Abderrahim Talib yavuze ko bakoze ibyo bashoboye byose ariko abasifuzi baritambika.

Yavuze ko yitwa we ari ubwa mbere yabona bafashwe nk’uko baraye bafashwe mu gihe cyose amaze gutoza imikino ya CAF Champions League.

Ati 'Natoje imikino myinshi ya Champions League kandi ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye, ariko sinigeze mbona dufatwa nabi nk’uko byagenze uyu munsi. Twimwe penaliti ebyiri, gusifura amakosa adasobanutse n’amakarita atari akenewe ku bakinnyi.'

Uyu mutoza wa APR FC akaba atamera ikarita itukura yahawe Ronald Ssekiganda aho yavuze ko umusifuzi yamukurikiranye umukino warangiye bimeze nko kumugendaho.

Aha ni naho yavuze ko kapiteni “Ouattara yakiniwe nabi none agomba kujya kwa muganga, ibyo umusifuzi yabyihoreye, ntiyasifura.”

Talib yavuze ko icyamutunguye atari ugutsindwa ahubwo yatunguwe n’imyitwarire y’abasifuzi bagaragaje kuri uyu mukino.

Ati 'Twagerageje kubahagarika tugerageza amahirwe mu gihe dufashe umupira, gusa natunguwe bitari ugutsindwa, ahubwo ku myitwarire y’umusifuzi. Ntabwo umupira w’amaguru watera imbere ugifite abasifuzi nk’aba. Mumbabarire kubivuga.'

Yakomeje avuga ko Aigles du Congo ari ikipe nziza ifite abakinnyi beza ku giti cyabo kandi bari bagerageje kubiga bityo kuba bitakunze hakiri iminota 90.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026 ikina na Les Aigles du Congo umukino wo kwishyura aho isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Talib yaraye yumijwe n’ibyo yaraye abonye

Source : http://isimbi.rw/ouattara-arajya-kwa-muganga-umutoza-wa-apr-fc-wumijwe-n-ibyo-yabonye.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *