Mu magambo asize umunyu Micky yashimiye AG Promoter ku ruhare yagize mu buzima bwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Micky yashimiye byimazeyo umugabo we AG Promoter, agaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rwe rwo kwiyubaka.

Mu butumwa bwuzuyemo amarangamutima yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Micky yavuze ko ashimira Imana kuba yaramuzanye mu buzima bwe, kuko yabaye umugisha ukomeye kuri we no ku muryango we.

Micky yavuze ko AG Promoter yamufashije kubona ibintu byinshi atabonaga kuri we.

Ati “Nshimira Imana cyane ko yakuzanye mu buzima bwanjye, kuko wabaye umugisha ukomeye kuri njye no ku muryango wanjye. Wanyeretse inzira nziza, umpa urukundo, unyereka agaciro kanjye kandi unyereka uwo ndiwe.”

“Nubwo hari igihe ntari nzi neza uwo ndiwe cyangwa ibyo nshoboye, wowe warabibonye, urabyizera kandi urabimfashamo. Wambereye umugabo, inshuti, umujyanama ndetse n’umuntu wanyeretse inzira nziza.”

Micky kandi yashimiye AG Promoter ku bwitange yamugaragarije, avuga ko ibyiza yamukoreye we n’umuryango we ari byinshi ku buryo amagambo ataba ahagije kugira ngo abimushimire cyangwa abishyure.

Mu butumwa bwe, Micky yongeye gushimangira ko atazigera afata nk’ibisanzwe ibyo AG Promoter yamukoreye. Yashimiye urukundo, ukwizera, ubwitange ndetse n’uburyo ahora amwifuriza gutera imbere.

Micky yavuze kandi ko amwishimira cyane ndetse ko amukunda, agaragaza ko umubano wabo ushingiye ku rukundo, icyizere no gufashanya mu rugendo rw’ubuzima.

AG Promoter na Micky bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka aho banitegura kwiburaka imfura yabo.

Micky yashimiye bikomeye umugabo we AG Promoter

Source : http://isimbi.rw/mu-magambo-asize-umunyu-micky-yashimiye-ag-promoter-ku-ruhare-yagize-mu-buzima.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *