Eric Omondi yatawe muri yombi i Nairobi #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyarwenya akaba n'umwe mu bantu bakunze kugaragara mu bikorwa byo guharanira impinduka muri Kenya, Eric Omondi, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya imikono mu mujyi wa Nairobi.

Omondi yafatiwe mu gice cy'ubucuruzi cyo hagati mu mujyi wa Nairobi, kizwi nka Nairobi CBD, hafi y'inyubako ya Archives iri ku muhanda wa Moi Avenue. Yari amaze gutangiza igikorwa cyo gukusanya imikono ku Banyakenya bashyigikira gahunda ye izwi nka 'Punguza Mzigo'. igamije gusaba leta ya Kenya kugabanya umubare w'uturere

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Eric Omondi ari imbere y'abantu benshi, afashe ijambo mu gikorwa cyari cyateguwe kugira ngo abaturage batange imikono yabo.

Mu buryo butunguranye, abagabo bari bambaye imyenda isanzwe batangiye kumukikiza, nyuma baramufata baramujyana. Kuba abamufashe batari bambaye imyambaro ya polisi byatumye amashusho y'ifatwa rye akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu, amakuru yatangajwe kuri iri fatwa ntiyagaragaje ku buryo burambuye niba Omondi yahise ashinjwa icyaha runaka cyangwa niba polisi ikimukoraho iperereza.

Source : https://flash.rw/2026/09/07/eric-omondi-yatawe-muri-yombi-i-nairobi/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *