Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive du Ndé 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup imibare y’umukino wo kwishyura yorohamo.
Rayon Sports yasabwaga kwirinda gutsindwa muri uyu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium iherereye mu mujyi wa Yaounde muri Cameroun.
Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports wabonaga irimo irushwa cyane ko Panthère Sportive yarimo iyishyiraho igitutu.
Ku mu monota wa 13, Beo Batto yaje gutsindira Panthère Sportive igitego cya mbere. Iba yanabonye n’ibindi ariko Dande Junior abyitwaramo neza.
Amahirwe Rayon Sports yabonye akomeye muri iki gice cya mbere ni ayo ku munota wa nyuma aho Elie Tatu yateye kufura ikomeye maze umunyezamu awukuramo bahita bawushyira muri koruneri bayiteye maze ufatawa na Panthère ihita iwutakaza bawuha Kameni na we atera mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Bagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Nisingizwe Christian aha umwanya Ibrahim Djingarey.
Yaje kongera gukora impinduka 2, Muhoza Daniel na Nizeyimana Mubarak binjiyemo havamo Atisso Kodjo na Elie Tatu.
Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 76 gitsinzwe na Kameni Junior ku ishoti ryari ritewe na Muhoza Daniel umunyezamu akananirwa kuwufata ngo awukomeze.
Boris Gbenou yaje kwinjira mu kibuga na we asimbura Tambwe Ngongo Gloire.
Umukino warangiye ari 1-1. Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 12 Nzeri 2026 muri Stade Amahoro. Rayon Sports ikaba isabwa kunganya ubusa ku busa igahita ikomeza mu cyindi cyiciro.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanganyije-na-panthere-sportive.html
Leave a Reply