Iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘RabagiranaFestival’ ritegurwa na Sion Foundation rigiye gukomereza mu Bugesera aho abahanzi nka Gaby Kamanzi bitezwe kuzasusurutsa abazaryutabira.
Rabagirana Festival 2026 yatangiye ku wa 26 Nyakanga 2026, ibera ku Kibuga cy’Umupira cya Karwasa mu Karere ka Musanze guhera saa Saba z’amanywa.
Ubu hatahiwe Akerere ka Bugesera tariki ya 6 Nzeri 2026 aho izabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera guhera saa saba, kwinjira ni ubuntu.
Umuyobozi wa Sion Foundation, Nzahoyankuye Nicodème, yavuze ko intego y’iri serukiramuco ariko uguhindura imibereyeho y’abantu ariko binyuze mu ivagabutumwa.
Ati “Guhindura imibereho myiza y’abantu ariko tunatanga ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nk’uko mwabyumvise ko ari iserukiramuco. Kwishyurira abantu ibihumbi 2 Ejo Heza no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu igihumbi.”
Muri iyi gahunda abaturage ibihumbi bibiri ba mbere bazagera aho iri serukiramuco rizabera bazishyurirwa Ejo Heza ni mu gihe aho bazanyura hose mu turere dutandukanye bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000, aba bazabahabwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Kandi binyuze muri Chanen International urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35 ruzitabira Rabagirana Festival yo mu Bugesera bifuza kwiga Kaminuza ariko rukaba nta mafaranga, ruzafashwa binyuze muri gahunda yayo yise ‘Iga nonaha, wishyure nyuma’, abantu 1000 nibo bazatoranywa.
Nyuma ya Musanze na Bugesera, bazakomereza Muhanga, Ruhango na Rubavu.
Abazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco barimo Gaby Kamanzi, umurapera MD, Titus Thatien, Vedaste Christian na Dj Spin.
Source : http://isimbi.rw/gaby-kamanzi-thatien-titus-bategerejwe-muri-rabagirana-festival.html
Leave a Reply