Mokgweetsi wabaye Perezida wa Botswana yifatanyije n'Abanyarwanda mu muganda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Gahanga witabiwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Jean-Guy Afrika.

Masisi waje mu Rwanda yitabiriye inama ya Afurika yiga ku kwihaza mu biribwa izabera i Kigali kuva tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, yagaragaje ko bishimishije kuba urubyiruko rw'Abanyarwanda rufatanya n'abakuru mu bikorwa nk'umuganda.

Yagize ati “Mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza, cyane cyane kuba urubyiruko rwiyunga ku bakuru buri wa Gatandatu w'ukwezi kugira ngo bifatanye mu muganda, bakore isuku, bubake u Rwanda rwunze ubumwe.”

Yasabye urubyiruko guhorana intego yo kwiteza imbere umunsi ku wundi, kandi rugaharanira kutagira uwo rusiga inyuma, agaragaza ko ibyo ari byo bizatuma Afurika iba umugabane w'igihangange.

Ati 'Ndagira ngo ujye ubyuka ushaka kuba umuntu urenze uwo wari we ejo, utere imbere kurusha uko byahoze kandi ukore ku buryo ujyana n'abandi, ntugire uwo usiga inyuma. Muzabona Afurika ifata umwanya ukomeye ku Isi. Muzasobanukirwa ko Afurika ari ho ubuzima bw'ikiremwamuntu bwatangiriye.'

Masisi yavuze ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, ashimangira ko bikwiye guhuza intego yo kugira Afurika umugabane uteye imbere kandi w'icyitegererezo ku Isi yose.

Mokgweetsi Masisi yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda ngarukakwezi

Mokgweetsi Masisi yasabye urubyiruko guteza imbere Afurika, rukayigira igihangange

Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mokgweetsi-wabaye-perezida-wa-botswana-yifatanyije-n-abanyarwanda-mu-muganda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *