Abasirikare b'u Rwanda bayobowe na Gen Maj Ruki Karusisi bahuriye mu biganiro n'aba Uganda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi nama yahuje abayobozi b'Ingabo z'u Rwanda (RDF) n'Ingabo za Uganda (UPDF) ku wa 27 Kanama 2026, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano no gukemura ibibazo bishobora kuvuka ku mipaka y'ibihugu byombi.

Ubwo intumwa za RDF zageraga aho inama yabereye, zakiriwe na Gen Maj Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo za Uganda (UPDF), ari kumwe n'abandi bayobozi b'ingabo bamwungirije ndetse n'abakozi ba Diviziyo.

Mbere y'uko inama itangira, intumwa z'ingabo z'ibihugu byombi zifatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage bo mu gace ka Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, mu gikorwa cyo gutera ibiti.

Mu ijambo rye ritangiza inama, Gen Maj Paul Muhanguzi yakiriye neza intumwa za RDF, avuga ko umubano w'u Rwanda na Uganda urenze kuba ibihugu bihana umupaka gusa. Yagaragaje ko amahoro mu Rwanda agira uruhare ku mahoro muri Uganda, ndetse n'umutekano wa Uganda ukagira uruhare ku mutekano w'u Rwanda.

Yashimangiye ko hakenewe gukomeza imikoranire hagati y'ingabo z'ibihugu byombi kugira ngo umutekano w'abaturage batuye ku mpande zombi z'umupaka ukomeze kubungwabungwa.

Gen Maj Muhanguzi yashimiye abayobozi bakuru b'ibihugu byombi ndetse n'abayobozi b'ingabo ku buyobozi bwabo n'imbaraga bashyira mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye n'imibanire myiza hagati y'u Rwanda na Uganda.

Ku ruhande rw'u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi yashimiye Uganda uburyo yakiriye intumwa za RDF, avuga ko umupaka uhuza ibihugu byombi ugomba kuba ahantu harangwa amahoro, urujya n'uruza rwemewe n'amategeko, ubucuruzi n'ubufatanye, aho kuba intandaro y'umutekano muke cyangwa ubwumvikane buke.

Yavuze kandi ko abayobozi b'ingabo bafite inshingano zo gukomeza ibiganiro hagati y'impande zombi, kubaka icyizere hagati y'ingabo no gukemura ibibazo bishobora kuvuka binyuze mu biganiro no guhuza ibikorwa.

Gen Maj Karusisi yavuze ko umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Uganda ari urufatiro rukomeye rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu rwego rw'igisirikare.

Iyi nama y'abayobozi b'Ingabo mu bice byegereye umupaka ni kimwe mu biganiro bikorwa buri gihembwe bihuriza hamwe abayobozi ba RDF na UPDF.

Intego y'ibi biganiro ni ugusuzuma uko umutekano uhagaze ku mupaka, gukemura ibibazo by'umutekano wambukiranya imipaka, kongera imikoranire hagati y'ingabo zombi no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bigira ingaruka ku baturage batuye ku mpande zombi z'umupaka.

Mbere y'uko inama itangira, intumwa z'ingabo z'ibihugu byombi zifatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage bo mu gace ka Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, mu gikorwa cyo gutera ibiti

Gen Maj Ruki Karusisi ni we wari uyoboye itsinda rya RDF

Ubwo intumwa za RDF zageraga aho inama yabereye, zakiriwe na Gen Maj Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo za Uganda (UPDF), ari kumwe n'abandi bayobozi b'ingabo bamwungirije ndetse n'abakozi ba Diviziyo

Iyi nama y'abayobozi b'Ingabo mu bice byegereye umupaka ni kimwe mu biganiro bikorwa buri gihembwe bihuriza hamwe abayobozi ba RDF na UPDF


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-rwanda-bayobowe-na-gen-maj-ruki-karusisi-bahuriye-mu-biganiro-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *