Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yabwiye IGIHE ko iki cyambu kitaratangira gukoreshwa, kuko imirimo yo kukirangiza itarasozwa.
Ati 'Icyambu ntabwo kiratangira kuko imirimo igeze ku kigero cya 97%. Imirimo yose yararangiye, hasigaye mike cyane nko gushyira kaburimbo mu mihanda no gushyiraho ibyuma bishyira cyangwa bikanakura imizigo mu bwato.'
Meya Sindayiheba yavuze ko imashini zizifashishwa mu gupakira no gupakurura imizigo zatumijwe mu mahanga n'ikigo cyatsindiye isoko, ndetse ko ari zo zitegerejwe kugira ngo imirimo yose isoze.
Ati 'Izo mashini zatumijwe hanze n'ikigo cyabiherewe isoko ubu ni zo dutegereje, ariko icyifuzo cyacu ni uko uyu mwaka wa 2026 warangira cyatangiye gukoreshwa.'
Icyambu cya Rusizi nikimara kuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira toni miliyoni 2.3 z'ibicuruzwa ku mwaka, ndetse kikazajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 ku mwaka.
Cyubatswe ku buryo kizajya cyakira ubwato bune bunini icyarimwe, aho bubiri bushobora kuba buri gupakira imizigo, mu gihe ubundi bubiri buri gupakurura.
Icyambu kandi gifite ububiko bw'imizigo bufite ubushobozi bwo kubika metero kibe 800, ndetse kikagira igaraje rizajya rifasha mu gusana imodoka zaba zagize ibibazo zigeze ku cyambu.
Hari kandi sitasiyo ya lisansi na mazutu izafasha ubwato n'ibindi binyabiziga bizajya bikorera muri iki cyambu kubona ibikomoka kuri peteroli.
Icyambu cya Rusizi gifite imihanda ibiri yinjiramo, umwe ugenewe abagenzi undi ukaba uw'amakamyo atwaye imizigo, mu rwego rwo korohereza urujya n'uruza no gutandukanya ibinyabiziga bikora imirimo itandukanye. Iyi ni yo itari yashyirwamo kaburimbo.
Mu rwego rwo kwirinda inkongi, cyashyizwemo uburyo bw'amazi buzifashishwa mu kuzimya inkongi igihe yaba ibaye. Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahazajya habera ibikorwa by'icyambu kandi hazaba hari sitasiyo ya Polisi.
Iki cyambu kizaba gifite ibiro by'abinjira n'abasohoka, ku buryo umuntu uzajya akoresha inzira y'amazi anyuze muri cyo azajya afatwa nk'uwinjiye cyangwa usohotse ku mupaka w'u Rwanda.
Mu rwego rwo gufasha abatwara ubwato n'amakamyo bashobora kugera ku cyambu mu masaha y'ijoro bananiwe, cyashyizwemo ibyumba bitanu bizajya bibafasha kuruhuka no kuraramo.
Usibye uruhare iki cyambu gitegerejweho mu guteza imbere ubukungu n'ubucuruzi, kuva imirimo yo kukibaka yatangira cyabaye isoko y'akazi ku baturage, aho abantu barenga 200 bamaze kubona imirimo muri uyu mushinga.
Icyambu cya Rusizi kiri mu byambu bitanu Guverinoma y'u Rwanda iteganya kubaka mu Ntara y'Iburengerazuba, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi no koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibihugu byo mu karere.
Icyambu cya Rubavu, na cyo kiri muri iyi gahunda, cyatangiye gukoreshwa mu ntangiriro za 2025.
Minisiteri y'Ibikorwa Remezo igaragaza ko Guverinoma y'u Rwanda yateganyije ingengo y'imari ya miliyoni 28 z'Amadolari y'Amerika, mu mishinga yo kubaka ibyambu bigamije koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2026-uzarangira-icyambu-cya-rusizi-kiri-gukora
Leave a Reply