Inyungu fatizo yo hejuru kuri iki kigero yaherukaga mu 2009 ubwo ibiciro by'ibiribwa n'ibikomoka kuri peteroli byari byatumbagiye cyane. Icyo gihe inyungu fatizo ya BNR yashyizwe ku 9% mu 2009 ariko mu Ukuboza uwo mwaka iragabanuka ishyirwa kuri 7,5%.
Muri uwo mwaka, umuvuduko w'ibiciro ku masoko wari kuri 20%.
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko umwanzuro wo kuzamura urwunguko rwa BNR ugamije kugira ngo umuvuduko w'ibiciro ku masoko ubashe kugabanuka ugana mu mbago za BNR z'uko bitagomba kurenga 8% no kurengera ubushobozi bw'Abanyarwanda kugira ngo babashe guhaha ku masoko.
Muri Nyakanga uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse bigera kuri 14,5% bivuye kuri 13,6% mu kwezi kwari kwabanje.
Ati “Ibipimo by'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku masoko byagenzuwe na Komite ishinzwe Politiki y'Ifaranga, bigaragaza ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro muri uyu mwaka uzakomeza kuba hejuru ya 8%, ukaba wagera ku kigero cya 13,1%.'
Yavuze ko BNR izakomeza gukorana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo hashyirweho ingamba zigamije kugabanya umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku isoko.
Hakuziyaremye yavuze ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro uri kuzamuka cyane kurusha imbago za BNR za 2% na 8% nk'igipimo cyifuzwa kugira ngo igihugu kigire ubukungu burambye.
Ati 'Aho rero tugomba kuzamura urwunguko kugira ngo dushobore kugabanya uwo muvuduko w'izamuka ry'ibiciro tuzi ko watewe cyane n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bitewe n'intambara iri muri Iran no gufungwa k'umuhora wa Hormuz.'
Inzitizi zishobora kongera igitutu ku izamuka ry'ibiciro, zirimo ubushyuhe budasanzwe mu Nyanja ya Pasifika, ibizwi nka El Niño bushobora kuba bwahungabanya umusaruro w'ubuhinzi mu gihugu no ku Isi.
Ikindi ni ubushyamiranye bukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati bushobora gutuma ibiciro by'ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga biguma hejuru.
Muri Nyakanga 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,1%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 9,8%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 21%, ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 24,2% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 14,2%.
Muri uyu mwaka, ubukungu bw'Isi byitezwe ko buzagabanuka bukagera kuri 3,0% mu 2026 ugereranyije na 3,5% bwari buriho mu mwaka washize. Muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bwo buzagabanuka bugere kuri 4,3% buvuye kuri 4,5% bwariho mu mwaka ushize.
Ni mu gihe ibiciro ku masoko byo bizazamuka ku kigero cya 4,7% ku Isi hose naho muri Afurika yo munsi y'ubutayu bizazamuka ku 8,8% bivuye kuri 12,% mu mwaka ushize.
Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 0,87% mu mpera za Ukuboza 2025 na Kamena 2026. Ni mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bwo bukomeje kuzamuka kuko umusaruro mbumbe w'igihembwe cya mbere wari wazamutseho 10,0%.
Ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka byageze kuri 13,2% mu gihe muri Nyakanga byari byazamutseho 14,5%.




Leave a Reply