Umunyamakuru Hitimana Claude ‘Hit’ yasezeranye na Ida #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, Hitimana Jean Claude yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bakoranaga bakaba bitegura kurushinga, Ishimwe Muhayimpundu Adelaide Ida.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

Ni umuhango witabiriwe na benshi mu nshuti zabo ziganjemo abo mu gisata cya siporo bombi babarizwamo.

Basezeranye imbere y’amategeko mbere y’uko bakora ubukwe buzaba tariki ya 5 Nzeri 2026.

Hitimana Jean Claude yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, Royal FM na Radio10 akorera kugeza uyu munsi.

Adelaide Ishimwe wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower).

Yinjiye mu itangazamakuru mu Kwakira 2022 ubwo yajyaga kuri Radio10, nyuma y’imyaka ine yaje gusezera kuri iki gitangazamakuru ariko nta handi yahise yerekeza.

Hit yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ida

Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-hitimana-claude-hit-yasezeranye-na-ida.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *