Urujijo mu rubanza rwa perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice yagaragaje ko Sheki zitazigamiwe ashinjwa gutanga hari ibindi byongewemo atari we ubikoze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yatanze sheki 2 zitazigamiye, ibihumbi 400, ibihumbi 200 zombi z’amadorali zogombaga kubikuzwa tariki ya 5 Kanama 2025 aho zikomoka ku masezerano ya Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi ya Shema Ngonga Fabrice yagiranye na ABZL General Trading LLC.

Aya masezerano yari afite agaciro k’arenga miliyoni y’Amayero yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024 agomba kwishyurwa mu minsi 60.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habayeho kutubahiriza amasezerano, Shema akajya abasiragiza, rimwe akajya abizeza kubishyura kugeza aho yabahaye sheki 2 zitazigamiye zavuzwe hejuru zo muri I&M Bank.

Bwakomeje buvuga ko Banki ya I&M yemeje ko izi sheki zitari zizigamiye aho kuva tariki ya 1 kugeza 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier yariho amadorali 1183.

Ubwo Shema Ngoga Fabrice yabazwaga mu Bugenzacyaha ngo, yemeje ko koko hagati ya tariki ya 1 na 10 Kanama 2025 ayo mafaranga atari ariho.

Shema yahakanye ibi byaha akurikiranyweho. Yemeye ko Afitanye amasezerano n’iyi Kompanyi ya ABZL General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari (Trade Finance).

Yakomeje avuga ko ibi bicuruzwa bamuhaga byajyaga muri Congo ariko anemeza ko hari andi masezerano bagiranye mbere kandi yagenze neza.

Yavuze ko muri Gicurasi 2024 bishyuye igice cya mbere kingana n’ibihumbi 400 by’amadorali muri Konti ya ABZL iri Abu Djabi nk’uko byari biri mu masezerano.

Mu Kuboza 2024 yongeye kwishyura andi bihumbi 400 by’amadorali kuri ya konti n’ubundi ariko amafaranga aramugarukira bamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.

Yarabibamenyesheje abasaba ko bahindura amasezerano bakamubwira indi konti bakwishyuraho amafaranga.

Aha niho haje kuba ikibazo kuri aba banyamiganane aho buri umwe yashakaga ko aye bayashyira kuri konti ye.

Yakomeje avuga ko mu gihe bari batarumvikana konti bishyuraho, yasinye sheki 2 ariko ntiyashyiraho amatariki.

Yavuze ko umwe mu banyamigabane ari na we watanze ikirego yafashe izo sheki yiyongereraho amagambo ye ko igomba kwishyurwa muri konti yo muri Amerika yitwa US Bank yongeraho n’amatariki kandi nta burenganzira yabahaye.

Ni mu gihe inyandiko ya Shema Ngonga Fabrice y’ubwishingizi ko azishyura iyi Kompanyi ya ABZL bamaze kumvikana yayibasinyiye tariki ya 8 Gicurasi 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Yavuze ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki iteyeho kashe ya banki igaragaza itazigamiye bakaba ari bwo bubyemeza.

Yanagaragaje ko atari ku rutonde rwa ba bihemu kimwe na Kompanyi ye

Ntabwo yemera ko yatanze sheki ebyiri zitazigamiye. Yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Sociyete ya Africa Medical Supply iri ku isoko ry’imari n’imigabane y’u Rwanda aho bafite abantu 28 babagiriye icyizere, ikindi akaba yaba CRB ye n’iya kompanyi nta kibazo ifite, kuba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA akaba atatoroka ubutabera.

Yanavuze habaye hari ikibazo cy’amafaranga yatanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

Yavuze ko banafite ubushake bwo kwishyura ndetse banatangiye kwicarana n’umunyamategeko wo ABZL General Trading yahaye uburenganzira bwo kubikurikirana aho yanemeje ko ubu amafaranga bayafite barebye kuri konti babibona ariko bakaba batemerewe kuba bayakuraho, RIB ibafashije kuko ari yo yafunze iyo konti bahita bishyura.

Umwunganizi mu mategeko wa Fabrice, yavuze ko amategeko y’u Rwanda abiteganya nta muntu wemerewe gufungwa mu gihe atabashije kwishyura amasezerano y’ubucuruzi, kandi iki kibazo kikaba kiri hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi, Africa Medical Supply ABZ General Trading zagiranye ikibazo bishingiye ku masezerano bagiranye.

Yakomeje asaba urukiko kuzasuzuma neza kuko izi sheki bavuga ko zitazigamiye kuko I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026 hari nyuma y’uko muri Kamena 2026 US Bank bari batwayemo iyi sheki nayo yari yazitesheje agaciro.

Ikindi hatumva ni uburyo izi sheki zateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2026, bavuga ko bavuga ko yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025, ibintu bavuga ko bidashoboka.

Ikindi kandi yavuze ko ubu kuri konti ya Africa Medical Supply ayo mafaranga ariho ndetse banashyize muri sisiteme uburyo bwo kwishyura ibyo bihumbi 600 by’amadorali bakaba basaba RIB ko yabafasha bakabasha gukura ayo mafaranga kuri konti bishyura.

Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

Ubushinjacyaha bwasabye ko nk’uko amategeko abiteganya atari itegeko ko ingwate Urukiko ruyishingiraho rurekura umuntu by’agateganyo.

Ikindi ngo kuba bari mu nzira zo kwishyura bo bareba ko yakoze icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye bityo ko bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Shema Fabrice asoza kwisobanura, yasabye ko Ubushinjacyaha bwanusobanurira ukuntu sheki yatanze mu kwezi kwa 8/2025 azateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2025.

Ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.'

Yavuze ko atuye mu Rwanda afite umugore ukora n’abana biga rero atatoroka ngo asige umuryango we.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026.

Shema Fabrice yahakanye ibyaha aregwa

Source : http://isimbi.rw/urujijo-ku-rubanza-rwa-perezida-wa-ferwafa-shema-ngoga-fabrice.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *