Rusizi: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoze ubukwe bwatangaje benshi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubu bukwe bwabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, bubera mu Murenge wa Bugarama, aho umuryango w'umukobwa utuye. Aba bombi basanzwe ari Abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR.

Mu gihe cyo gusezerana kwa Mugisha Princesse na Iradukunda Eric, bamwe mu bari bitabiriye bari bafite amatsiko yo kumenya uko aba bombi bari buvuge indahiro zisanzwe zikoreshwa mu rusengero, dore ko bombi batumva kandi batavuga.

Gusa umuryango wari warateguye umusemuzi w'amarenga, wasemuriraga aba bombi ibyo Pasiteri yabaga avuze, na bo bakabigaragaza mu marenga cyangwa bagashyira mu bikorwa ibyo basabwe.

Umwe mu bari muri ubu bukwe yavuze ko byamushimishije kuko atari yiteze ko aba bombi bashobora gukora ubukwe nk'abandi.

'Ubundi ubu bukwe burashimishije kuko ntabwo twakekaga ko bashobora gushyingirwa. Umukobwa ntavuga, umusore na we ni uko kandi bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.'

Undi ati 'Twibazaga uko bari bubashe kumvikana na Pasiteri ariko rwose byagenze neza.'

Hakizimana Noheli, umubyeyi wa Mugisha Princesse, yavuze ko umuntu ufite ubumuga adakwiye gufatwa nk'udashoboye.

'Umuntu wese ufata umuntu ufite ubumuga nk'udashoboye cyangwa udashobotse aba yibeshya. Mu bukwe bwabo nta mbogamizi zidasanzwe twahuye na zo. Twabonye ari nk'ubwabandi, nta tandukaniro rwose.'

Bahuriye mu ishuri ry'amarenga

Uyu musore n'umukobwa bahuriye mu ishuri ry'amarenga, aho bigaga ndetse bakaza gukundana no kwemeranya kurushinga.

Umuyobozi w'Itorero rya ADEPR Bugarama, Gad, yavuze ko ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu benshi, ugereranyije n'ubundi bwabaye muri aka gace mu myaka ibiri ishize.

Ati 'Urebye mu myaka ibiri ishize, ubu ni bwo bukwe bwitabiriwe n'abantu benshi cyane. Abageni bari bafite ubabasemurira maze bakagaragaza amarangamutima yabo. Ubona ko rwose bishimishije.'

Yavuze ko kuba aba bageni bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitabujije ko bagaragaza ibyishimo byabo ndetse bakagira uruhare rusesuye mu muhango wabo w'ubukwe.

Umuyobozi w'Itorero rya ADEPR Bugarama yavuze ko ubu bukwe bwagaragaje ko hakenewe ingamba zatuma abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babasha kubona ubutumwa bwigishirizwa mu nsengero nk'abandi bakirisitu.

Ati 'Urebye ubu bukwe bwadusigiye umukoro nk'abayobozi b'amadini n'amatorero, kuko hari ikintu ubona gikenewe cyane. Nk'ubu aba bantu basemurirwaga n'umwarimu wabo. Hakenewe rero ko insengero nibura zigira umusemuzi w'ururimi rw'amarenga, kuko ubona ko hari abaza gusenga bafite ibibazo by'ubumuga, na bo baba bakeneye kumva ibyo bigishirizwamo.'

Uyu muyobozi yavuze ko ubwo barangaga aba bageni mu rusengero, basemuriwe n'Umubikira wari wabaherekeje, akaba ari na we wari umwe mu babigishije ururimi rw'amarenga.

Nsengiyumva yavuze ko avuga ko no mu gihe cyo kubigisha inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'abashakanye bitari byoroshye, bitewe no kuba nta musemuzi uhagije w'amarenga wari uhari.

Ati 'No mu kubigisha inyigisho zirebana n'uko bazabana nk'abashakanye, byabagoye kubera ko nta musemuzi w'amarenga uhari. Ni yo mpamvu tubona ko insengero zikwiye gutekereza ku buryo bwo kugira abasemuzi, kugira ngo n'abafite ubu bumuga babashe gusenga no gukurikira inyigisho nk'abandi.'

Umukoro w'abafite ubumuga mu iterambere ry'umuryango

Imibare y'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 391.775 bafite ubumuga bafite imyaka itanu kuzamura, bangana na 3.4% by'abaturage bari muri iyo myaka.

Leta yashyizeho Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga (NCPD), ifite inshingano zo kubakorera ubuvugizi, guteza imbere uburenganzira bwabo no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

U Rwanda kandi rufite Politiki y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga n'izindi gahunda zigamije gukuraho inzitizi zibabuza kubona serivisi no kugira uruhare mu buzima bw'igihugu.

Ubukwe bwa Mugisha Princesse na Iradukunda Eric bwagaragaje ko ubumuga bwo kutumva no kutavuga butabujije umuntu gukundana, kubaka urugo no kugira uruhare mu muryango nyarwanda, ariko kandi busiga ikibazo cy'uko hakwiye kurushaho kuboneka abasemuzi b'ururimi rw'amarenga, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu nsengero.

Ububwe bwa Mugisha Princesse na Iradukunda Eric bwitabiriwe na benshi

Mugisha Princesse na Iradukunda Eric bakoze ububwe bwatangaje benshi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-bakoze-ubukwe-bwatangaje-benshi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *