Abatandikisha imbwa zabo mu bikoma mu nkokora gahunda yo guca ibisazi byazo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibisazi by'imbwa ni indwara iri mu zashyizwe ku rutonde nk'indwara zishobora guteza ibibazo ku baturage. Ifata inyamaswa zo mu gasozi zikanduza imbwa zibana n'abantu, na zo zikanduza abantu iyo zibarumye.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025 mu Rwanda abantu barumwe n'imbwa bari n'ibihumbi 3,227, aho batanu banduye iyo ndwara, ariko nta we yahitanye kuko bahawe ubuvuzi gusa myaka yashize hari abo yahitanaga.

Nubwo imibare kuri iyi ndwara itari hejuru cyane, u Rwanda rwiyemeje kuyica burundu mu 2030, ahanini binyuze mu gukingira imbwa n'injangwe kuko na zo zishobora kuyandura.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Agashami k'Indwara Zititaweho uko Bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko ibikorwa byo gukingira imbwa byatangiye ariko hakavuka ikibazo cy'uko hari abatandikisha imbwa zabo bityo bikagorana kumenya izikeneye gukingirwa nk'uko The New Times yabitangaje.

Ati 'Tugomba kongera gusuzuma igipimo cy'imbwa zakingiwe kuko hari imbwa nyinshi zitandikishijwe. Byatumye bigorana kumenya neza icyo gipimo cy'aho tugeze dukingira, bityo dufata umwanzuro wo kubanza kwandika imbwa. Turizera ko ibi bizakorwa muri uyu mwaka, kuko dufite intego yo kurandura indwara y'ibisazi byazo bitarenze mu 2030.'

Yasabye kandi abantu bafite imbwa kwitabira kuzandikisha ku buryo uyu mwaka warangira barabikoze, kugira ngo ikibazo cy'imibare kidakomeza kubangamira gahunda yo gukumira ibisazi byazo.

Kwandikisha imbwa bikorerwa ku midugudu abaturage batuyemo, maze imibare yazo ikagenda izamuka igahuzwa, ku buryo hamenyekana umubare w'inkingo zikenewe ndetse no kuzikingira bikorwa buri mwaka.

Nshimiyimana yavuze ko mu Rwanda abantu bagera ku 3.000 barumwa n'imbwa buri mwaka, biganjemo abo mu turere twa Nyagatare, Musanze na Huye.

Abana bari munsi y'imyaka 15 bari mu bakunze kurumwa n'imbwa kenshi bitewe no kuzishotora bakazitera amabuye.

Yasobanuye ko kuba hari Akarere kagaragaramo abantu benshi barumwa n'imbwa bidahita bisobanura ko ari ho hari imbwa nyinshi, ahubwo bishobora guterwa n'uko imbwa zaho zizerera cyangwa zimara igihe zitari hafi ya ba nyirazo.

Nshimiyimana yagaragaje ko kurumwa n'imbwa bitavuga ko umuntu ahita arwara ibisazi, ariko iyo imbwa irumye umuntu ifite virusi yabyo, ishobora kumwanduza.

Yagiriye abantu inama yo kwivuza bitarenze amasaha 48 nyuma yo kurumwa n'imbwa, kugira ngo bigabanye ibyago byo kuba bakwandura ibisazi.

Ati 'Iyo umuntu arumwe n'imbwa itarakingiwe, ibyago byo kwandura biba biri hejuru. Agomba kwihutira kwivuza kandi akuzuza inkingo zose yandikiwe. Iyo bamubwiye ko agomba gufata inkingo eshatu, ntakwiye kureka na rumwe. Hari igihe abarwayi bafata urukingo rwa mbere ntibagaruke gufata izisigaye.'

Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda gusagarira imbwa batazi ba nyirazo no kuzegera, kuko byagaragaye ko hari abo ziruma ari bo baba babigizemo uruhare.

Abatandikisha imbwa zabo mu bikoma mu nkokora gahunda yo guca ibisazi byazo mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatandikisha-imbwa-zabo-mu-bikoma-mu-nkokora-gahunda-yo-guca-ibisazi-byazo-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *