U Rwanda rwatangije umushinga ushobora gutuma 2027 isiga EAC ifite itegeko rimwe rigenga imiti – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni umushinga kuri ubu wamaze gutangwaho ibitekerezo mu buryo bw'ibanze ku rwego rw'ibihugu byose kuva ku itariki 17-21 Kanama 2026.

Muri buri gihugu, inzego zose zigize uruherekane mu gutanga serivisi z'ubuvuzi, kuva ku bakora imiti, inzego zifata ibyemezo, izikora ubugenzuzi bw'ubuvuzi, kaminzua, abari mu bucuruzi bw'imiti n'abandi bahuriye hamwe bakusanya ingingo zikwiye kujya muri iri tegeko.

Nyuma zizoherezwa muri EALA zitangire guhuzwa, hakurikireho n'izindi ntambwe zo gutora itegeko kugeza rishyizweho umukono n'ibihugu binyamuryango.

Nyuma y'ibiganiro byo mu Rwanda byabaye kuva ku itariki 20-21 Kanama 2026, Depite Rutazana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko yatangije mu izina ry'u Rwanda numara kuba itegeko, rizafasha mu guhuza imikorere y'inzego zishinzwe iby'ubuvuzi zikagira umurongo umwe.

Yatanze urugero ku bigo bishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti (FDAs), aho usanga muri EAC hamwe bishinzwe vuba ahandi bikiri gutekerezwa, ahandi bimaze kuba ubukombe, ku buryo kuba byabasha kubaka ubugenzuzi buhuriweho nta murongo uhari bitashobokaga.

Ahandi ryazafasha ni ku bakora imiti muri EAC n'ibikoresho byo kwa muganga bakenera kugira ireme ry'ibyo bakora riri ku rwego rumwe.

Ati 'Abakora imiti bakeneye urubuga bahuriramo kuko ireme ry'ibyo bakora ridahuje byagira ingaruka kubasha gucuruza mu bihugu byose. Ikindi ni uguhuza ireme ry'ibyo bakora n'amahame y'ubuziranenge, ku buryo niba uruganda rukorera mu gihugu kimwe rwemerwa gucuruza mu bindi nta bundi bugenzuzi bubayeho nk'uko ubu bigenda.'

Ibi bizafasha mu kuzamura isoko ry'imiti muri EAC, nk'igihe hari imiti ikorerwa mu Karere ikenewe ntijye gukurwa mu mahanga, ahubwo ijye igurwa hafi, binateze imbere Abanyafurika y'Iburasirazuba idatumijwe iyo mu mahanga iba inahenze.

Biteganyijwe ko ntagihindutse uyu mushinga w'itegeko uzarangirana n'Ukuboza 2026 ku rwego rwa EALA noneho mu 2027 uzagezwe ku bakuru b'ibihugu, nibahita barisinya rihite riba itegeko ritangire gukurikizwa muri EAC.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Icyitegererezo mu Kwigisha Gukora Imiti n'Inkingo no Kugenzura Uburyo Igezwa ku Bayikeneye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAC RCE-VIHSCM), Mwesigye John Patrick, yabwiye IGIHE ko iri tegeko riri mu nzira zo gutorwa rizaziba ibyuho byinshi.

By'umwihariko, yagaragaje ko ubu imikoranire mu by'ubuvuzi muri EAC ishingiye ku mabwiriza y'ingeri zinyuranye, ariko kuko aba ataremereye nk'uko itegeko rimeze bikaba byaba imbogamizi.

Ati 'Iri tegeko rizaha imbaraga amabwiriza ahari. Na yo azakomeza kuba ahari ariko afite itegeko riyarengeye ku buryo mu gihe habaye igituma hakoreshwa itegeko ribe ari ryo rikoreshwa. Wasanganaga niba habaye nk'ikibazo mu by'imiti nta tegeko rihari rirengera uyigura cyangwa uyigurisha.'

Mu gihe iri tegeko rizaba ritowe, rizashyiraho uburyo buhuriweho umuti uzajya wemerewa kwinjira mu bihugu bya EAC, yaba iyabikorewemo cyangwa ivuye hanze yayo, n'uburyo bwo korohereza inganda z'imiti gucuruza ku buryo zihangana n'izindi zo mu mahanga ku isoko.

Yongeyeho ati 'Abagenzuzi mu bihugu byacu bazajya bakomeza kugenzura inganda zikora imiti ku buryo zikora ibyujuje ubuziranenge. Ibyo bizajya bituma icuruzwa imbere mu gihugu ikorerwamo, niba ari nka hano iwacu Rwanda Medical Supply ibe iyifite mu yo ikwirakwiza, kandi no mu bindi bihugu icuruzwe nta nkomyi.'

Ubu bugenzuzi kandi buzajyana no kuba hafatwa ibyemezo byo gukura umuti ku isoko mu bihugu byose mu gihe basanze harimo ikibazo, kandi ni ko bizajya bigenda no ku muti uvuye hanze ya EAC bigaragaye ko ufite ikibazo.

Mwesigye yagaragaje ko kugeza ubu mu bihugu umunani bya EAC harimo inganda 119 zikora imiti y'abantu, harimo zirindwi zo mu Rwanda, 30 zo muri Kenya, ebyiri zo mu Burundi, 34 zo muri RDC, 15 zo muri Tanzania, 38 zo muri Uganda, Somalia ifite uruganda rumwe mu gihe muri Sudani y'Epfo nta ruhari.

Izi nganda zitanga hafi 30% by'imiti ikoreshwa muri uyu muryango, ariko ntibivuze ko muri buri gihugu ari uko bimeze, kuko harimo bimwe iri janisha riri munsi ya 1% gusa ngo hari izindi 50 ziri mu nzira zo gushingwa.

Ikindi kidatanga igisubizo cyane kuri iki kigero hafi cya 30% ni uko ushobora nko gusanga mu gihugu inganda zirimo zikora nk'amoko 20 y'imiti kandi hakenewe amoko 4.000, bigatuma ukwihaza gukomeza kuba hasi.

Ati 'N'izi nganda zashinzwe n'izikomeje gushingwa ziyongereye ya mabwiriza amaze kujyaho ni bwo yatangiye kureshya abashoramari baza gushora muri EAC. Mu gihe tuzaba dufite itegeko bizaba akarusho kurusha uko byari bimeze.'

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wiyemeje ko kugeza mu 2040 uyu Mugabane uzaba wihagije ku nkingo ku kigero cya 60%, uvuye ku kitarenze 1% uriho ubu, kandi urugendo rwo kongera ishoramari n'imikoranire mu gukora imiti ni imwe mu nkingi zizabigezaho.

Abafite aho bahuriye n’ubuvuzi mu Rwanda batanze ibitekerezo ku mushinga w’itegeko ryabwo muri EAC

Umuyobozi wa EAC RCE-VIHSCM, Mwesigye John Patrick, yabwiye IGIHE ko iri tegeko riri mu nzira zo gutorwa rizaziba ibyuho byinshi

Umudepite muri EALA, Rutazana Francie yavuze ko uyu mushinga yatangije mu izina ry'u Rwanda numara kuba itegeko, rizafasha mu guhuza imikorere y'inzego zishinzwe iby'ubuvuzi muri EAC


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangije-umushinga-ushobora-gutuma-2027-isiga-eac-ifite-itegeko

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *