Uretse kuba ari umupira w’amaguru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko iyi CECAFA igiye kuba izaba irimo ibindi bikorwa nk’imyidagaduro abantu bakwishimira kureba.
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026 mu Rwanda hazaba habera CECAFA y’Abagore izasiga hamenyekanye ikipe izahagararira Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati muri CAF Women Champions League.
Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko nubwo utagereranya iyi CECAFA n’andi marushanwa yakira, gusa ngo hari urwego nayo izaba iriho.
Ati “Buri rushanwa twakira riba riri ku rwego rwaryo, FIFA Series hari urwego yari iriho, CECAFA Kagame Cup yari ku rwego rwayo na CECAFA y’abagore hari urwego izaba iriho ntutekereze ko ibyashowe muri CECAFA Kagame Cup ari byo bizashorwa muri CECAFA y’abagore.”
Yakomeje avuga ko bazagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bazaryoherwe n’iri rushanwa.
Ati “Gusa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abantu baryoherwe yaba mu myidagaduro n’abafana kubigiramo uruhare. “
Yavuze kandi ko nka Rayon Sports izahagararira u Rwanda yiteguye neza.
Ati “Rayon Sports WFC yiteguye neza kuzahagararira u Rwanda. Irushanwa ry’abagore ntirisobanura ko twitegura ku rwego rwo hasi. Abafana nibaze twuzuze Stade dushyigikire bashiki bacu.'
Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium uretse umukino umwe wo mu itsinda A uzaba usoza iy’amatsinda. Mu itsinda rya mbere hazazamukamo amakipe kuko harimo ane mu gihe mu rya Kabiri n’irya gatatu hazavamo imwe agahita yuzura ane azahurira muri ½.
JKT Queens yo muri Tanzania, ni yo ibitse igikombe giheruka mu irushanwa ryaereye muri Kenya, yegukanye itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Ikipe yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, ihita ikatisha itike yo kuzakina CAF Women’s Champions League ihagarariye igice cya CECAFA.
Source : http://isimbi.rw/impamvu-udakwiye-gucikwa-na-cecafa-y-abagore-izabera-mu-rwanda.html
Leave a Reply