Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude baheruka gutandukana na APR FC, bari gukorera imyitozo muri Kigali FC.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo aba bakinnyi batangiye gukorera imyitozo muri Kigali FC yahoze ari AS Kigali.
Kugeza ubu nta kipe bafite, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yifuza kuba yabasinyisha ariko bakaba batarumvikana ku mafaranga igomba kubaha.
Bivugwa ko babwiye iyi kipe ko yabaha ibihumbi 80 by’Amadolari kuri buri umwe maze bagasinya imyaka ibiri, ni amafaranga Kigali FC ivuga ko itabona ariko bakaba bagikomeje ibiganiro nabo.
Kuri Niyomugabo Claude we ari no mu biganiro na Al Merrikh SC yifuza kumusinyisha ariko bakaba batarumvikana ku mafaranga imuha kuko yanze gusinya kubera amafaranga make.
Niyomugabo Claude asinyiye Kigali FC ntabwo yaba ari ubwa mbere ayikiniye kuko muri 2019 ni yo yavuyemo ajya muri APR FC.
Ruboneka Bosco mu minsi yashize yavuzwe muri Rayon Sports ariko ntibyakunda, gusa amakuru aturuka hafi y’aba bakinnyi ni uko bavuga ko aho kujya muri Rayon Sports bajya muri Kigali FC.
Source : http://isimbi.rw/ruboneka-bosco-na-niyomugabo-claude-bari-gukorera-imyitozo-muri-kigali-fc.html
Leave a Reply