Igisabwa ngo umuraperi yazuze Arena mu mboni za Racine na Icenova #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gihe Hip Hop nyarwanda ikomeje gushaka umwanya ukomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, hakomeje kwibazwa niba umuhanzi ukora Rap ashobora gutegura igitaramo cye bwite, akuzuza abafana muri Arena.

Bamwe mu baraperi bavuga ko bishoboka, ariko ko bisaba gutegura neza, kwamamaza bihagije no guhuza imbaraga z’abahanzi.

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho mu gihe i Kigali hategerejwe iserukiramuco rya I Am Hip Hop Festival, riteganyijwe kubera muri Institut Français du Rwanda ku wa 28 na 29 Kanama 2026. Rizitabirwa n’abahanzi bagera kuri 30 bo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Ubwo barimo kwitegura iri serukiramuco, Racine na Ice Nova baganiriye na mugenzi wabo Jay Pac kuri iyi ngingo yo kumenya niba abakora Hip Hop nyarwanda bafite ubushobozi bwo kuzuza Kigali Arena.

Racine yavuze ko mu Rwanda hari umuryango mugari w’abantu bumva kandi bakunda Hip Hop, ariko ikibazo kikaba uko abo bafana begerezwa ibikorwa by’abahanzi.

Ati 'Buriya tumaze kugira umuryango mugari hano mu Rwanda w’abantu bumva, bakanakunda Hip Hop. Ahubwo ikibura ni uko umuntu yabegera akabatumira neza, kuko buriya ibintu byose ni ukubyamamaza. Igihe cyose umuntu yabibashishikarije akabakangura, agafata igihe kirekire, baza rwose.'

Ku rundi ruhande, mugenzi we Ice Nova nawe asanga ubufatanye ari bwo bwatuma Hip Hop igera ku rwego rwo kuzuza inyubako nk’iya Arena.

Ati “Njyewe mbona hakwiye no kwimakazwa ikintu cyo gukomeza gufatanya. Ntekereza ko Hip Hop iryoha imeze nk’agatsinda k’abantu benshi bihurije hamwe. Umunsi ukwifatanya kw’abahanzi bakora Hip Hop kuzagerwaho kuri rwa rwego rwo hejuru, nibwo za Arena zigomba kuzura.'

Ice Nova yavuze ko nk’itsinda ry’abaraperi bagera kuri 15, bose bari mu bihe byiza by’umuziki wabo, bashyize hamwe imbaraga mu kwamamaza no gutanga ibyishimo ku bafana, bashobora gukurura abantu benshi.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco rya I Am Hip Hop Festival rizaba ryitabiriwe n’abaraperi baturutse hanze y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ryahuzaga abahanzi b’Abanyarwanda gusa.

Ryatangiye mu 2017 ari igikorwa gisanzwe cyahuzaga abakora Hip Hop, mbere yo kuvugururwa rikagirwa iserukiramuco guhera mu 2024. Uyu mwaka ryaguwe rihindurwa iry’Akarere, hagamijwe guteza imbere ubufatanye bw’abaraperi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kwamamaza Racine abona kwamamaza ari byo byafasha abaraperi kuzuza Arena

Icenova abona ubufatanye ari bwo bwa mbere

Source : http://isimbi.rw/igisabwa-ngo-umuraperi-yazuze-arena-mu-mboni-za-racine-na-icenova.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *