Bidasubirwaho APR FC ntizakina Super Cup yasimbujwe Mukura VS #rwanda #RwOT

Written by

in

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko APR FC itazakina igikombe kiruta ibindi (Super Cup) nk’uko yari yanditse igisezeramo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru FERWAFA yasohoye, yagize iti “Nyuma y’ibiganiro bitandukanye FERWAFA yagiranye n’amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.”

“None ku wa 18 Kanama 2026 hemejwe ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma nk’uko byari biteganyijwe.”

Yakomeje ivuga ko kuko APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazitabira irushanwa, isimburwa na Mukura VS.

Iti “Kubera ko APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazitabira iri rushanwa muri ubu buryo bw’amakipe ane, hemejwe ko Mukura Victory Sports & Loisirs, yabaye iya gatanu muri BK Pro League ya 2025/2026 ari yo izitabira iri rushanwa nk’ikipe ya 4.”

Imikino ya ½ cy’irangiza ikaba izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium:
Saa cyenda (15h00′): Kiyovu Sports na Mukura VS&L maze
Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30′): Rayon Sports na Police FC.

Umukino wa nyuma n’umuhango wo gutanga igikombe bizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (15h00′) kuri Kigali Pelé Stadium.

Yasoje iri tangazo igira iti “Buri kipe izitabira izahabwa amafaranga yo kwitabira, kandi ibihembo by’ikipe izegukana igikombe n’ikipe izaba iya kabiri bikaba byarongerewe.”

APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazakina iyi Super Cup y’amakipe ane kubera ko bayibatunguije batigeze babimenyesha amakipe cyangwa ngo bayagishe inama, yo ikaba yariteguye umukino umwe wa Super Cup na Rayon Sports.

Super Cup ubusanzwe yahuzaga ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

APR FC ntizakina Super Cup

Source : http://isimbi.rw/bidasubirwaho-apr-fc-ntizakina-super-cup-yasimbujwe-mukura-vs.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *