Harabura ukwezi n’iminsi mike u Rwanda rugatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afuruka cya 2027 aho ruzahera kuri Liberia, hari abakinnyi bashobora gutakaza imyanya igafatwa n’abandi.
Kugeza ubu iyo urebye usanga hashobora kuzaba impinduka mu bakinnyi umutoza Stephen Constantine azahamagara ugereranyije n’abaheruka gukoresha atwara FIFA Series.
Nta mpinduka nyinshi zishobora kuzaba ariko nk’iyo urebye hari nk’abakinnyi ubu badafite amakipe kandi bifashishijwe mu mikino iheruka, abo biragoye ko niyo babona ikipe bazahamagarwa.
Muri rusange u Rwanda ruzakina na Liberia i Kigali tariki ya 23 Nzeri 2026 mu gihe tariki ya 27 Nzeri 2026 azaba ari muri Cape Verde gukina nayo.
Bivuze ko byibuze hagati ya tariki ya 10 na 13 Nzeri umutoza azaba yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha muri iyi mikino yombi.
Ni ukuvuga ko hasigaye ukwezi kuzuye ku bakinnyi ngo babe bagaragaza urwego bariho maze umutoza abe yazabifashisha.
Umukinnyi kugeza uyu munsi udafite ikipe, utaratangira imyitozo mu ikipe ye, biragoye ko n’iyo yayibona muri uku kwezi yazamahagarwa kuko azaba ataragera ku rwego rw’abandi cyane ko ubu hari n’abamaze ukwezi bakora, bakina amarushanwa abandi nabo batangiye kwitegurana n’amakipe yabo.
Nk’iyo urebye mu bakinnyi yakinishaga, by’umwihariko abo yabanzagamo hari abakinnyi batatu bashobora kubura umwanya mu kwezi gutaha kuko ubu nta kipe bafite.
Mu izamu ryarimo Kwizera Olivier, uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports yibereye mu rugo nta kipe afite, bivuze ko Ntwari Fiacre yari yambuye uyu mwanya kubera yari amaze igihe adakina, ashobora gusubirana umwanya we cyane ko ubu yabonye ikipe nshya ya Kruger United mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo ndetse ikaba yiteguye kuba ari we yubakiraho izamu ryayo.
Ku ruhande rw’iburyo hakinnye Byiringiro Gilbert wa APR FC, we arahari ndetse arimo no gukina gusa ashobora na we kuzabanza ku ntebe kuko bivugwa ko Warren Kamanzi azaba na we yemeye gukinira u Rwanda.
Ku ruhande rw’ibumoso habanjemo Niyomugabo Claude, uyu mukinnyi wari umaze kuba inking ya mwamba mu Mavubi, kugeza uyu munsi nta kipe afite, akora imyitozo ye ku giti cye, uyu na we umwanya we ushobora kuzafatwa na Imanishimwe Emmanuel Mangwende uheruka gusinyira Chennaiyin FC yo mu Buhinde. N’ubundi Claude yari yafashe uyu mwanya kubera imvune ya Mangwende. Kuri uyu mwanya, Ishimwe Christian wa APR FC ashobora kuzaba ari we uzaba uri ku ntebe y’abasimbura.
Undi ni Biramahire Abeddy na we udafite ikipe ubu, ashobora kwisanga adahamagawe n’ubwo yari umukinnyi ubanza mu kibuga. Abandi ni Kavuta Phanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Leroy Jacques Mickels, Joy Lance Mickels na Jojea Kwizera bameze neza nta kibazo.
Source : http://isimbi.rw/ntwari-fiacre-na-mangwende-barasubirana-umwanya-wabo-mu-mavubi.html
Leave a Reply