Kicukiro: Urubyiruko 20 rwafatiwe muri 'house party' runywa inzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni rubyiruko rwafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye, aho rwari ruri gukorera ibirori bibera mu ngo bizwi nka 'house party' bisanzwe bibujijwe ahanini bitewe n'ibikorwa bitewewe biberamo.

Yari inzu yarimo urubyiruko rwinshi, ariko ubwo Polisi yahageraga bamwe baracitse, ibasha gufata abagera kuri 20

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abo bose bafashwe baraganirizwa bemera ko batazabyongera bararekurwa.

Ati 'Inzoga banywaga harimo n'izakuwe ku masoko, ariko igikomeye ni uko bari banasinze bikomeye. Urumva urubyiruko ruhuriye hamwe rugasinda ruteza imidugararo, kandi runanywa inzoga zitujuje ubuziranenge.'

CIP Gahonzire yibukije abantu kandi ko inzoga zose zakuwe ku isoko zitemewe gukoreshwa n'abantu mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi ko abazafatwa bazabihanirwa nta kabuza.

Ati 'Inzoga zahagaritswe, hari abacyumva ko bazihisha, abandi bakazinywera mu ngo n'ibindi bitandukanye. Turaburira abijandika mu bikorwa nk'ibyo kubireka.'

Yavuze ko hari n'abafite utubari bamaze iminsi bafatwa barengeje amasaha yagenwe n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Iterambere yo gufunga utubari.

Ati 'Abari kurenza amasaha y'utubari kandi bakanateza urusaku turabibutsa ko bitemewe. Twarababonye za Kicukiro babikora, ugasanga abayobora tubari baranijandika no mu bindi byaha byo gufungirana inzego z'umutekano zije kubafata cyangwa gushaka gutanga ruswa.'

Yasobanuye ko abazafatwa bazajya bakurikiranwa ku byo bakoze byose, birimo kugerageza gutanga ruswa, kuba barengeje amasaha ndetse n'abagerageza gucikisha abakiliya bari bari mu kabari.

Kugeza ubu inganda zirenga 150 zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge mu Rwanda zimaze gufungwa, ndetse ibinyobwa byazo n'ibindi byatumizwaga mu mahanga biri muri uyu mujyo byarahagaritswe.

Minititeri y'Ubuzima igaragaza ko abarenga 50 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma mu gihe ibihumbi 11 babaswe na zo mu mezi atandatu gusa.

Umuvuigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko urubyiruko 20 rwafatiwe muri 'house party' runywa inzoga zitemewe ku Kicukiro


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-urubyiruko-20-rwafatiwe-muri-house-party-runywa-inzoga-zitemewe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *