APR FC yikuye muri Super Cup #rwanda #RwOT

Written by

in

APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko ititeguye gukina Super Cup y’amakipe ane.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ko APR FC itishimiye uburyo bwashyizweho bwo gukinamo Super Cup aho byavuye ku makipe abiri (iyatwaye Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro).

Uyu mwaka FERWAFA yemeje ko Super Cup izakinwa n’amakipe ane, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.

APR FC ejo yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ubu buryo bushya bwashyizweho ititeguye kubukinamo kuko yiteguye Super Cup y’umukino umwe wa Rayon Sports.

Ivuga ko babimenyeshejwe batinze kandi baramaze gufata izindi gahunda, ikindi bakaba batarigeze baganiriza amakipe azakina.

Yanavuze ko niba yifuza guhindura uburyo iri rushanwa ryakinwagamo, bazabikora umwaka utaha, amakipe yarabimenyeshejwe kare.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikaba rigiye kwicara rikiga ku busabe bwayo kandi ko mu minsi ya vuba icyemezo kizatangazwa.

APR FC yikuye muri Super Cup

Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yikuye-muri-super-cup.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *