Ahagikenewe umwotso mu kubakira umugore ubushobozi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Bigaragazwa n'imibare y'ibyavuye mu bushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, aho mu bagore bafite imyaka 15–19, abagera kuri 32,9% gusa ari bo bagira uruhare mu byemezo birebana n'imibonano mpuzabitsina, ikoreshwa ry'uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse n'ubuzima bw'imyororokere.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bwakorewe ku bantu barenga 20.831 harimo abagore 14.283 hamwe n'abagabo 6.548.

Igice cy'ubushakashatsi cyibanze ku kubakira ubushobozi abagore cyagizwemo uruhare n'abantu 7.410. Cyasuzumye uko abagore bagira uruhare mu ikoreshwa ry'amafaranga, imitungo batunze irimo inzu n'ubutaka, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga na serivisi z'imari, uruhare mu byemezo byo mu rugo, imyumvire ku ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse n'ubushobozi bwabo bwo gufata ibyemezo ku buzima bw'imyororokere.

RDHS isobanura ko umugore agira uruhare mu gufata ibyemezo byo mu rugo iyo abigiramo uruhare wenyine cyangwa afatanyije n'umugabo we mu byemezo birimo ubuvuzi bwe bwite, kugura ibintu bikomeye byo mu rugo ndetse no gusura umuryango cyangwa bene wabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bangana na 3% bafatirwa ibyemezo n'abagore babo mu gihe 26% by'abagore bavuze ko abagabo babo ari bo ahanini bafata ibyemezo ku buvuzi bwabo.

Mu bagore bashatse, 61% bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, birimo ibyemezo ku buzima bwabo, kugura ibintu bikomeye byo mu rugo no gusura bene wabo mu gihe 6% batagira uruhare na rumwe muri ibyo byemezo.

Abagabo bagira uruhare rurenze urw'abagore mu byemezo byo kugura ibintu bikomeye byo mu rugo, aho 93% by'abagabo babigiramo uruhare ugereranyije na 77% by'abagore.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakiri bato bafite uruhare ruto mu gufata ibyemezo ugereranyije n'abakuze.

Mu bagore bafite imyaka 15–19, abagera kuri 32,9% gusa ni bo bagira uruhare mu byemezo birebana n'imibonano mpuzabitsina, ikoreshwa ry'uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse n'ubuzima bw'imyororokere.

Muri iri tsinda ry'abakiri bato, 49,5% ni bo bagira uruhare mu byemezo birebana n'ubuvuzi bwabo bwite, na ho 41,1% bakagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo birimo ubuvuzi bwabo, kugura ibintu bikomeye byo mu rugo no gusura bene wabo.

Ugereranyije, abagore bafite imyaka 45–49 bagaragaza uruhare ruri hejuru. Muri iri tsinda, 54.8% bagira uruhare mu byemezo birebana n'ubuzima bw'imyororokere, 79% bakagira uruhare mu byemezo ku buvuzi bwabo, naho 68,1% bakagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo.

Iyi mibare igaragaza ko imyaka ari kimwe mu bigira uruhare ku rwego rw'ubushobozi bw'umugore, aho abakiri bato bakunze guhura n'imbogamizi nyinshi mu kugira ijambo ku byemezo bireba ubuzima bwabo, imibanire yabo ndetse n'imiryango yabo.

Abagore bashatse barisobanukiwe

Mu bagore bashatse, 75% bashobora kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'abagabo babo igihe batabishaka, mu gihe 74% bashobora gusaba abagabo babo gukoresha agakingirizo.

Ibi bivuze ko hafi umugore umwe kuri bane mu bashatse atarashobora kugira icyizere gihagije cyo kuganira no gufata ibyemezo bigamije umutekano mu mibonano mpuzabitsina.

Ku bijyanye n'imyumvire ku burenganzira bw'umugore mu mibanire y'abashakanye, 69% by'abagore bemera ko umugore afite ishingiro ryo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina igihe azi ko umugabo we ayikorana n'abandi bagore.

Nanone, 85% by'abagore bemeza ko bafite uburenganzira bwo gusaba umugabo gukoresha agakingirizo igihe azi ko afite indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu nzego zitandukanye, hakiri icyuho gikomeye cyane cyane mu kugira imitungo ifite agaciro gakomeye, kubona serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kugira uruhare mu byemezo ku b'igitsina gore bakiri bato.

Bugaragaza ko mu bagore bashatse bafite hagati y'imyaka 15 na 49, bafite abagabo bakorera amafaranga mu mezi 12 abanziriza ubushakashatsi, 65% bavuze ko bafatanya n'abagabo babo gufata ibyemezo ku ikoreshwa ry'ayo mafaranga.

Ariko kandi, 31% bavuze ko ahanini umugabo ari we ufata ibyemezo ku buryo ayo mafaranga akoreshwa, mu gihe 5% gusa bavuze ko ari bo ubwabo ahanini bafata ibyo byemezo ku mafaranga y'abagabo babo.

Kugira umutungo biracyari umusozi muremure wo kurira

Kugira imitungo nk'inzu n'ubutaka biha nyirawo umutekano mu by'ubukungu, bikamurinda mu bihe by'ibibazo ndetse bikamuha amahirwe yo kubona inguzanyo cyangwa gukoresha iyo mitungo mu ishoramari, byagera ku bari n'abategarugori bikarushaho, icyakora imibare y'abayifite iracyateye inkeke.

Muri rusange, 5% gusa by'abagore bafite imyaka 15–49 ni bo batunze inzu, mu gihe 35% batunze inzu bafatanyije n'abagabo babo gusa. Abagore batandatu ku 10 (59%) ntibagira inzu batunze.

Ubutaka na bwo butunga umugore bugasiba undi aho 4% by'abagore ari bo babufite, mu gihe 20% babutunze bafatanyije n'abagabo babo gusa. Ni 50% by'abagabo babutunze kuko bo ari 8%.

N'abafite uyu mutungo, uburenganzira kuri bwo ni ikindi kibazo kuko nko mu bagore batunze inzu, 43% ni bo bafite ibyangombwa by'ubutaka cyangwa indi nyandiko yemewe na Leta igaragaza uburenganzira kuri iyo mitungo.

Ikindi ni uko 10% by'abagore bafite ibyo byangombwa bitariho amazina yabyo, mu gihe 46% nta nyandiko yemeza ko inzu bafite ari izabo.

Ku bijyanye n'ubutaka, 49% by'abagore batunze ubutaka ibyangombwa byabwo byanditsweho amazina yabo, mu gihe 8% bafite ibyangombwa bitababaruyeho, na ho 42% nta byangombwa by'ubutaka bafite.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko n'iyo umugore yaba afite umutungo, ikibazo cy'uburenganzira kuri wo gikomeje kuba mu mbogamizi zijyanye no kuwubyaza umusaruro.

Ikoranabuhanga, urundi rwego rukeneye umwotso

RDHS 2025 igaragaza kandi ko hakiri itandukaniro rinini hagati y'abagore n'abagabo mu kugezwaho ikoranabuhanga rya telefone ndetse na serivisi z'imari.

Mu bantu bafite imyaka 15–49, 64% by'abagore na 73% by'abagabo batunze telefone igendanwa, bikaba bingana n'itandukaniro rya 9,6 ku ijana. Ku bijyanye na telefoni zigezweho (smartphones), 28% by'abagore na 35% by'abagabo ni bo bazitunze, ibigaragaza icyuho cya 7,5%.

Icyuho kirushaho kugaragara mu ikoreshwa rya telefone mu bikorwa by'imari. 57% by'abagore bakoresheje telefone mu bikorwa by'imari mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi, ugereranyije na 71% by'abagabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gutunga telefone, ndetse no gukoresha serivisi z'imari bikiri ku rwego rwo hejuru ku bagabo kurusha abagore.

Iri tandukaniro mu ikoranabuhanga no mu miyoborere y'imari rikomeje kuba ikibazo kuko kubona telefone n'izi serivisi bigenda birushaho kugira uruhare mu kubona amakuru, kuzigama amafaranga, gukora ubucuruzi no kugira uruhare mu mahirwe y'ubukungu.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu kongera ubushobozi bw'umugore bwo kugira uruhare mu byemezo.

Abagore bafite amashuri arenga ayisumbuye bagaragaza uruhare ruri hejuru mu byemezo byo mu rugo, aho 77,1% bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, ugereranyije na 63,9% by'abagore batize.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abagore bo mu mijyi bafite ibipimo by'ubushobozi biri hejuru ugereranyije n'abatuye mu cyaro.

Mu bagore batuye mu mijyi, 66,3% bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, ugereranyije na 59,1% by'abatuye mu cyaro.

Abagore bo mu mijyi kandi bafite amahirwe menshi yo kubona ikoranabuhanga, aho 80,6% bafite telefone zigendanwa ugereranyije na 55,8% by'abagore bo mu cyaro.

Mu mijyi, 66,3% by'abagore bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, ugereranyije na 59,1% mu cyaro.

U Rwanda rumaze kugaragaza itandukaniro mu guteza imbere abagore


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-baracyafatirwa-ibyemezo-ahagikenewe-umwotso-ku-kubakira-abanyarwandakazi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *