Karongi: Impanuka y'imodoka yahitanye batandatu barimo umusaza washyingiye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama Akagari ka Rwariro Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ku wa 9 Kanama 2026.

Saa Tanu n'Igice z'ijoro nibwo umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka irenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi Ngendahimana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ikimara kuba bihutiye kugera aho yabereye bafatanya n'inzego z'umutekano abakomeretse boherezwa ku Bitaro bya Kibuye.

Ati “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye abandi umunani bakomereka byoroheje”.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iperereza ry'ibanze rigaragara ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n'umunaniro n'ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.

Ati “Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga”.

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w'umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse.

Mu karere ka Karongi impanuka yahitanye abantu batandatu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-imodoka-yahitanye-batandatu-barimo-umusaza-washyingiye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *