Rusizi: Abahinzi ba tangawizi bararira ayo kwarika – #rwanda #RwOT

Written by

in

Tangawizi ni ikirungo, ikiribwa ikaba n'umuti gakondo. Abenshi bayikoresha nk'ikirungo cy'icyayi, ariko hari n'abayiteka mu biryo. Uretse gufasha umubiri mu igogorwa ry'ibiryo inagira uruhare mu kugabanya isesemi no kubyimbirwa.

Benshi mu Banyarwanda batangiye guhinga iki gihingwa mu bihe bya COVID-19 kuko kigira uruhare mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

Aho iki cyorezo gikubitiwe inshuro, aba bahinzi ba tangawizi bavuga ko nta kibazo cy'isoko ryayo bari baragize kugeza mu 2026, aho isoko ryabaye nk'iribuze burundu, ikilo cya tangawizi kirankoboka kigera kuri 600 Frw kivuye kuri 2.500 Frw.

Anicet Ntibizerwa wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu myaka 20 amaze ahinga tangawizi muri uyu mwaka wa 2026 ari bwo bwa mbere yaziburiye isoko.

Ati 'Kuri iyi nshuro nari mfite toni zirenga ebyiri, ariko sinazikuye nazirekeye mu murima kuko zataye agaciro'.

Ntibizerwa avuga ko kuba tangawizi zarabuze isoko byamuhombeje miliyoni 1,5 Frw, agasaba ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo bongere kubona isoko.

Gatarayiha Jerome wari ufite tangawizi zigera kuri toni imwe yavuze ko mu gihe cya COVID-19 ikilo bakigurishaga 2.500 Frw ariko ngo kuri iyi nshuro abaguzi bo mu Murenge wa Bugarama kubera ko bazi ko zahombye bashatse kuzigura kuri 600 Frw kugira ngo bazijyane muri Congo, aba bahinzi barazibima.

Ati 'Byanteye igihombo kinini kuko iyo nagurishaga sinaburagamo ibihumbi 800Frw cyangwa miliyoni 1Frw'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko bateganya gusura aba bahinzi, bakareba uburyo babahuza n'amasoko.

Ati 'Tangawizi uretse kuba ikoreshwa mu rugo nk'ikirungo, hari n'inganda zikora ibinyobwa ziyikenera. Ubu rero umukoro dukuyemo nk'akarere ni uko hazabaho kubasura, tukareba ingano ya tangawizi bahinga, n'aho bayihinga, noneho umuntu akabahuza n'amasoko, sinshidikanya ko hari amasoko kandi ashobora kubafasha kugaruza imbaraga batanze'.

Igihingwa cya tangawizi mu Rwanda kimenyerewe mu Ntara y'Amajyaruguru no mu Ntara y'Iburengerazuba. Mu Karere ka Rusizi, ihingwa kuri hegitari ebyiri mu Murenge wa Nyakabuye, igasarurwa rimwe mu mwaka.

Mu Karere ka Rusizi, tangawizi ziri guhombera abahinzi bazo nyuma yo kuziburira isoko


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abahinzi-ba-tangawizi-bararira-ayo-kwarika

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *