RIB yafunze 80 barimo n'umuyobozi wa Ingufu Gin bakoraga 'ibyuma' – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ntihanabayo uzwi nka Kazungu n'abandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali berekanywe na RIB kuri uyu wa 8 Kanama 2026. We yafatiwe hamwe n'abandi babiri bakoraga muri Ingufu Gin barimo umugenzuzi w'ubuziranenge n'ushinzwe umusaruro.

Oluwatosin Ayayi ushinzwe ibikorwa by'uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, na we yerekanywe mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Abandi berekanywe barimo abo mu ruganda Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.

Kuva tariki ya 2 Kanama, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw'ababinywaga.

Leta y'u Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma. Mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata z'izi nzoga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abari gukorwaho iperereza barimo abakozi bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu nzego za Leta, ba nyir'inganda, abakoraga mu nganda zafunzwe, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abakoraga 'kinyeshyamba'.

Ati 'Bose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.'

Dr. Murangira yavuze ko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ba nyir'inganda n'abakozi bazo bagiye bakoresha ibikoresho byarangije igihe, bakoresha ibipimo bitemewe bagamije inyungu zabo, batitaye ku ngaruka bigira ku baturage.

Ati 'Ubu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 tubagaragarije bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi n'ubundi rirakomeje…Mu by'ukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bw'abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.'

RIB yasobanuye ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye n'inzego bireba, byagaragaye ko hari inganda zakoraga zitanditse, izindi zigakora ibitarahawe ibyangombwa by'ubuziranenge, izidafite isuku, kudakorera ahabugenewe no kubangamira ubugenzuzi.

RIB yerekanye bamwe mu bantu yafashe bagize uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Ntihanabose Samuel uzwi nka Kazungu ni umwe mu bari mu maboko ya RIB


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntihanabayo-wa-ingufu-gin-n-abandi-bakoze-ibyuma-bafunzwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *