Umuhango wo kumusezera wabereye mu ngoro y'Inteko kuri uyu wa 7 Kanama, witabirwa n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, umuryango we, abavandimwe n'inshuti.
Depite Munyangeyo Théogène wahagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yavuze ko uretse kuba Perezida w'iri shyaka, Mukabalisa yari umubyeyi wa benshi akaba n'umujyanama ndetse n'umurezi.
Ati 'Muri PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n'umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n'ubumwe, ubufatanye n'icyerekezo kirambye.'
Munyangeyo yavuze ko Mukabalisa asigiye ishyaka PL imishinga n'icyerekezo kigari, bigamije gukomeza kubaka no guteza imbere u Rwanda.
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Mukabalisa asigiye abagize Inteko umurage mwiza bazahora bamwibukiraho, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Ati 'Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n'abakugiriye ho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro.'
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame busezera kuri Mukabalisa bwatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru w'umuryango FPR Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Mukabalisa yarangwaga n'indangagaciro zabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda zirimo ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano kandi mu bwitange.
Ati 'Ibyo byaterwaga n'uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n'abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu kimushimira ubwo bwitange.'
Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.
Yakoreye mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), akorera n'ishami ry'uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP, mu gihe cy'imyaka 16.
Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.
Mu 2013, yasubiye mu mutwe w'Abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y'abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri muri uyu mutwe.
Mukabalisa yabaye Senateri kuva mu 2024 kugeza ubwo yitabaga Imana.



Leave a Reply