Nyuma y’uko ubu abasifuzi bishyuza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibirarane by’amezi ane, kuri ubu nabo batangiye kutavuga rumwe ku mafaranga bakatwa buri uko bahembwe.
Inkuru y’uko abasifuzi basifura icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda bamaze igihe badahebwa ntabwo ari nshya.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba basifuzi baheruka guhabwa amafaranga muri Mutarama 2026, nyuma y’aho kugeza umwaka w’imikino urangiye (Gashyantare-Gicurasi) nta giceri bigeze bahabwa, ibintu batazi impamvu ibitera.
Gusa nubwo bafite ibyo bibazo, kuri ubu noneho hagati yabo batangiye kutumvikana kubera amafaranga bakatwa buri uko bahembwe.
Si ibintu bishya kuri bo kuko bisanzwe bikorwa aho buri uko bahembwe bakatwa 10% akajya mu kigega cyabo aho yifashishwa mu bikorwa bitandukanye nko gutwerera uwagize ubukwe, uwagize ibyago ndetse n’umuntu akaba yaguzamo mu gihe ayakeneye.
Ikibazo cyavutse aba basifuzi bakeneye ibisobanuro by’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo rya ARAF ni uko bafite impungenege y’uburyo akoreshwamo kuko batajya babimurikirwa.
Ikindi ni uko banashaka ko iri 10% rigabanuka kuko basanze ari amafaranga menshi cyane aho byibuze bavuga ko bagiye bakatwa 5% ntacyo byaba bitwaye.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi, nta gihindutse tariki ya 23 Kanama 2026 bazakora inama yiga kuri ibi bibazo byose bakabiha umurongo.
Source : http://isimbi.rw/abasifuzi-baricira-isazi-mu-maso-kubera-ferwafa-batangiye-kutavuga-rumwe.html
Leave a Reply