FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago #rwanda #RwOT

Written by

in

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Umutoza Wungirije w'Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, guhagarikwa mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru mu gihe cy'imyaka itanu no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena ibiva mu mukino.

Ni ibyabaye mbere y'uyu mukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda ya 2025/26, aho hagiye hanze amajwi ya Imurora aganira n'umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha ku mukino wahuje amakipe yombi.

Nyuma y'amezi asaga atatu hasuzumwa iki kibazo, hafashwe umwanzuro ko Imurora ahagarikwa imyaka itanu mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru kuko atorohereje iyi komisiyo.

Yahanishijwe kandi ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kongeraho amafaranga yatanzwe hapimishwa amajwi ye muri RFI, akaba miliyoni 6,28 Frw.

Imiterere y'ikibazo

Ku wa 29 Mata 2026, Saa Munani z'amanywa, mu cyumba cy'inama cya FERWAFA, Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yarateranye kugira ngo isuzume ikirego yashyikirijwe na Musanze FC ibisabwe na FERWAFA.

Musanze FC yasobanuye ko mbere y'umukino [wabaye ku wa 17 Mata 2026 ukarangira iyi kipe itsinzwe n'Amagaju FC ibitego 2-0], hari hagaragaye amajwi y'umutoza w'Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, asaba umunyezamu wa Musanze FC witwa Gahungu Habarurema kwitsindisha.

Haje no kugaragara andi majwi y'umutoza Imurora Hakizimana Japhet n'umunyezamu witwa Gahungu Habarurema ndetse n'undi muntu Gahungu Habarurema atabashije kumenya neza wavugaga ururimi rw' icyongereza bagambana kugira ngo bagene uko umukino urangira (Match Manipulation); bashaka ko umukino urangira Amagaju FC yatsinze Musanze FC ku kinyuranyo cy'ibitego nibura bibiri, aho umukino waje kurangira Musanze FC itsinzwe ibitego bibiri (2) nk'uko babishakaga. Komisiyo ikaba yarasuzumye iki kibazo mu buryo bukurikira:

Ibyerekeye ibisobanuro by'abatumiwe

Tariki 29/04/2026, Saa 14:00, ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, Komisiyo ishinzwe Imyitwarire yatumije uhagarariye Musanze FC hamwe n'umukinnyi wayo, Gahungu Habarurema, ndetse n'uhagarariye Amagaju FC hamwe n'umutoza wayo, Imurora Hakizimana Japhet, kugira ngo baze gusobanura ku myitwarire yabaye mbere y'umukino wo ku wa 17/04/2026 wahuje Musanze FC na Amagaju FC mu rwego rwo kumva uruhare rwa buri umwe.

Mu bisobanuro bye, Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza w'Amagaju FC, yahakanye ko amajwi yatanzwe ari aye ndetse anavuga ko atigeze agirana umugambi uwo ari wo wose na Habarurema Gahungu.

Yemeje ko azi Gahungu ariko ko atigeze ajya iwe cyangwa ngo bavugane ku bijyanye n'umukino, kandi ko nta mafaranga yigeze amuha cyangwa ngo yoherezwe n'ikipe y'Amagaju FC kumuvugisha. Nubwo Gahungu yemera ko baganiriye ndetse izina rya Imurora rikumvikana mu majwi, Imurora Hakizimana Japhet we akomeza kubihakana.

Imurora Hakizimana Japhet yasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse harebwa niba hari umugambi wateguwe n'ikipe ya Musanze FC muri rusange. Mu gusoza kwe, Japhet yasabye ko iperereza ryakorwa mu mucyo no mu buryo bwihuse kugira ngo amenye aho ahagaze.

Uwunganira Imurora Hakizimana Japhet mu mategeko, Me Nshimiyimana we yasabye ko habanza gusuzumwa niba amajwi yafashwe yarabonetse mu buryo bukurikije amategeko, n'iyo yaba ari aya Japhet. Yanagaragaje ko, niba ibyaha bihamye Japhet, na Gahungu yakabaye abihanirwa kuko na we yakiriye amafaranga.

Mu bisobanuro bye, Habarurema Gahungu, umukinnyi wa Musanze FC, yemeye ko yavuganye na Imurora Hakizimana Japhet inshuro nyinshi mbere y'umukino.

Yavuze ko bavuganye bwa mbere nyuma y'umukino wa Gorilla FC tariki ya 5 Mata, bongera kuvugana tariki ya 7 Mata ahagana Saa Munani, nyuma bakaza guhurira kwa Japhet mu rugo Saa 15:32, bagirana ikiganiro cyamaze iminota 58. Muri icyo kiganiro, ngo Japhet yamusabye kumufasha kugira ngo ikipe y'Amagaju FC izatsinde, anavuga ko hari amafaranga (500,000 Frw).

Gahungu yakomeje avuga ko yafashe amajwi y'ibi biganiro abimenyesheje umutoza we. Ikindi kiganiro cyabaye tariki ya 11 Mata Saa 19:45, cyabereye mu modoka ya Japhet ari kumwe n'umunyamahanga witwa Dana.

Muri icyo kiganiro, basabye ko byanze bikunze hazaboneka ikinyuranyo cy'ibitego nibura bibiri ku ntsinzi y'Amagaju FC, aho buri gitego cyari guhemberwa amadolari y'Amerika maganatanu ($500). Gahungu yavuze kandi ko yahawe amafaranga angana na 50.000 Frw ako kanya, ndetse nyuma tariki ya 15 Mata agahabwa andi 100.00 Frw, mu gihe uwo munyamahanga yamwijeje andi mafaranga nyuma y'umukino. Bavuganye ko bazajya bakoresha WhatsApp aho gukoresha guhamagara bisanzwe. Iminsi ibiri mbere y'umukino, bongeye guhurira kwa Imurora Hakizimana Japhet.

Mu bisobanuro bye, Umuyobozi Mukuru (CEO) w'Amagaju FC, yavuze ko amajwi yumvise agaragaza abantu basa n'abavuganye batari hamwe, aho humvikanaga n'uwari ugeze i Shyorongi. Yagaragaje ko icyemezo kizafatwa kigomba kwitonderwa kuko gishobora kugira ingaruka ku mupira w'amaguru muri rusange. Yashimangiye ko niba hari uwakoze 'match manipulation', byaba ari ku giti cye, kuko nta bimenyetso bigaragaza ko ikipe y'Amagaju FC yigeze ituma Japhet cyangwa igira uruhare muri ayo makosa.

Yabajije impamvu Musanze FC yakomeje gukinisha Gahungu kandi izi neza ko yaba yarahawe amafaranga, ndetse anibaza niba ibyo yasabwe yarabikoze koko, kuko gutsindwa ibitego bibiri bidashobora guhita bihuzwa n'imikorere y'umunyezamu wenyine. Yakomeje avuga ko niba hari icyaha cyakozwe, cyaba gatozi cyane ko n'uwo munyamahanga uvugwa atari umukozi w'Amagaju FC. Mu gusoza, CEO w'Amagaju FC yasabye ko ikipe ayoboye yakurwaho icyasha, anemeza ko nibigaragara ko Japhet yaba yaragize uruhare muri ibi, yabihanirwa ku giti cye.

Uhagarariye Amagaju FC mu by'amategeko, Me Munyemana Pascal, yongeyeho ko nta muntu ukwiye kwitwaza amakosa yakozwe ngo ayahindure impamvu yo gusaba ubutabera, kandi ko ibivugwa mu kirego cya Musanze FC bidahuye n'ibimenyetso byatanzwe, cyane cyane ibikubiye mu gika cya 6.

Uhagarariye Musanze FC (SG), Nsengiyumva Siradji yasobanuye ko ikirego cyabo gishingiye ku makuru y'uko Imurora Hakizimana Japhet yagerageje guha ruswa umunyezamu wabo Gahungu Habarurema kugira ngo yitsindishe mu mukino wabahuje n'Amagaju FC.

Yavuze ko ibi babifata nk'icyaha gikomeye сya ” match fixing ” gihanwa n'amategeko agenga amarushanwa, bityo bagasaba ko Japhet yahanwa bikwiye naramuka abihamijwe. Ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwamenyesheje FERWAFA na BK Pro League iki kibazo mbere y'umukino.

Musanze FC yemeza ko bari bafite amakuru y'uko Japhet yavuganaga na Gahungu amusaba kuzitsindisha, bakabimenya nyuma y'umukino wa Gorilla FC. Umutoza wa Musanze FC yanaburiye abakinnyi ko uzagaragara muri ibyo bikorwa atazongera gukinira ikipe.

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwagaragaje ko Gahungu yakoze neza atanga amakuru ku byavugiwe kuri telefoni. Yasobanuye uko yavuganye na Japhet akoresheje telefone ya mushiki we, amugira inama ku bijyanye no kwirinda ibikorwa bya 'betting' na 'manipulation' y'imikino. Mu gusoza, ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko buzatanga ibimenyetso byose bifitanye isano n'iki kibazo, kandi bwiyemeza ko nibigaragara ko babeshye, bazemera ingaruka zabyo hakurikijwe amategeko.

Nyuma y'uko komisiyo y'imyitwarire isanze Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza wa Amagaju FC yarahakanye amajwi yose bivugwa ko yavuganye Habarurema Gahungu ndetse n'abakozi batandukanyeba Musanze FC; Komisiyo y'Imyitwarire yasabye FERWAFA gupimisha amajwi muri Rwanda Forensic Institute kugirango hamenyekane ukuri.

FERWAFA yatanze amajwi muri Rwanda Forensic Institute tariki 30/06/2026 nk'uko yabisabwe na Komisiyo y'Imyitwarire ndetse Rwanda Forensic Institute itanga raporo irambuye ijyanye n'ipimwa ry'amajwi ya Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza wa Amagaju FC na Habarurema Gahungu, umukinnyi wa Musanze FC.

Umwanzuro wa raporo ugira uti 'Nta bimenyetso bihari byerekana ko amajwi yafashwe (audio recordings) yahinduwe cyangwa yagizweho ubundi buryo bwo kuyahindura. By'umwihariko, isesengura ryakozwe ntiryagaragaje ibimenyetso by'ikorwa iryo ari ryo ryose ryo kuyahindura nko kongeramo ibice, kubikuramo, kubihuza, kubisimbuza cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwahungabanya ukuri n'umwimerere wabyo'.

Isesengura ryo kugereranya amajwi ryakozwe hagati y'amajwi y'uwitwa Unknown Speaker 1 n'amajwi y'icyitegererezo azwi ya Imurora Hakizimana Japhet, hagamijwe kumenya niba ayo majwi akomoka ku muntu umwe (Imurora Hakizimana Japhet) cyangwa niba akomoka ku bantu batandukanye.

'Ibipimo byagaragaye hagati y'amajwi ya Unknown Speaker 1 (amajwi yafashwe mbere) n'amajwi y'icyitegererezo (sample) ya Imurora Hakizimana Japhet yatanze ubwo yatumizwaga kuri Rwanda Forensic Institute, byerekana ko akomoka ku muntu umwe, ari we Imurora Hakizimana Japhet'.

Isesengura ryo kugereranya amajwi ryakozwe hagati y'amajwi y'uwitwa Unknown Speaker 2 n'amajwi y'icyitegererezo azwi ya Habarurema Gahungu, hagamijwe kumenya niba ayo majwi akomoka ku muntu umwe (Habarurema Gahungu) cyangwa niba akomoka ku bantu batandukanye.

'Ibipimo byagaragaye hagati y'amajwi ya Unknown Speaker 2 (amajwi yafashwe mbere) n'amajwi y'icyitegererezo (sample) ya Habarurema Gahungu yatanze ubwo yatumizwaga kuri Rwanda Forensic Institute, byerekana ko akomoka ku muntu umwe, ariwe Habarurema Gahungu'.

Tariki 25/07/2026 Saa 11:00, Komisiyo y'Imyitwarire yatumiye Habarurema Gahungu, Imurora Hakizimana Japhet, uhagarariye Amagaju FC ndetse n'uhagarariye Musanze FC kugirango ibamenyeshe ibyavuye mu isuzumwa ry'amajwi nkuko yashyikirijwe Rwanda Forensic Institute. Bose bitabye komisiyo bagezwaho iyi raporo nk'uko iri.

Uko komisiyo y'imyitwarire yabibonye

Nyuma yo gusesengura ibyo abatumijwe bose babwiye komisiyo na raporo irambuye ya Rwanda Forensic Institute, Komisiyo irasanga Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza w'Amagaju FC yaragennye ibiva mu mukino wo kuwa 17/04/2026 wahuje Musanze FC na Amagaju FC.

Ibi bikaba bigize icyaha giteganywa mu ngingo ya 39.1: Guhindura imigendekere mu mikino y'umupira w'amaguru n'amarushanwa (Manipulation of football matches and competitions), aho igira iti: Umuntu wese, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, binyuze mu gikorwa cyangwa mu kutagira icyo akora, utuma hakorwa ikintu mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyangwa uhindura imigendekere y'umukino, amanota/ibitego cyangwa ikindi kintu cyose ku mukino na/cyangwa irushanwa, cyangwa ubyumvikana n'abandi cyangwa ugerageza kubikora mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa guhagarikwa kwitabira ibikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru mu gihe kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu, ndetse n'ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000 Frw. Ku makosa akomeye, hatangwa igihano cy'ihagarikwa ry'igihe kirekire gishobora no kuvamo guhagarikwa burundu kwitabira ibikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru.

Icyemezo cya Komisiyo y'Imyitwarire

Komisiyo y'Imyitwarire irasanga amajwi yatanzwe nk'ibimenyetso ari amajwi ya Imurora Hakizimana Japhet, bityo akaba agomba kubiryozwa. Ikindi kandi, komisiyo isanga atarigeze yorohereza komisiyo y'imyitwarire mu ibazwa rye cyane ko yaburanye ahakana icyaha aregwa.

Komisiyo y'Imyitwarire ihanishije Imurora Hakizimana Japhet kubuzwa kwitabira igikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano n'umupira w'amaguru mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Ihanishije kandi Imurora Hakizimana Japhet gucibwa ihazabu y'amafaranga angana na miliyoni ishanu y'amafaranga y'u Rwanda (5.000.000 Frw) hongeyeho amafaranga FERWAFA yatanze mu gikorwa cyo gupimisha aya majwi muri Rwanda Forensic Institute ahwanye (1.287.340 Frw), bityo imbumbe y'amafaranga ahanishijwe ihwanye na 6.287.340 Frw.

Komisiyo y'imyitwarire isanga ikipe y'Amagaju FC itaratumye uyu mutoza (Imurora Hakizimana Japhet) wayo muri ibi bikorwa byo kugena ibiva mu mukino.

Komisiyo yihanangirije ikipe y'Amagaju FC kubera kudakurikirana imyitwarire idahwitse y'abakozi bayo.

Komisiyo y'Imyitwarire muri FERWAFA iributsa ko kujurira iki cyemezo ari iminsi itatu y'akazi ibarwa kuva igihe amenyeshejweho icyemezo.

IGIHE.COM

Image

Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yahagaritse-imurora-japhet-imyaka-itanu-mu-bikorwa-byose-bya-ruhago/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *