Umunyamideli akaba n’umushoramarikazi, Zari Hassan, yizihije isabukuru y’imyaka 11 y’umukobwa we Latiffah, uzwi cyane nka Tiffah, yabyaranye n’umuhanzi w’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, Zari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yifuriza umukobwa we isabukuru nziza, agaragaza ko ari umugisha ukomeye mu buzima bwe.
Yifashishije amafoto ya Tiffah yafashwe mu buryo bw’umwihariko, Zari yavuze ko umukobwa we afite umwanya wihariye mu mutima we.
Ati: 'Imana yari izi ko nari nkeneye wowe.'
Tiffah, amazina ye yose akaba ari Latiffah Dangote, ni umwe mu bana babiri Zari Hassan afitanye na Diamond Platnumz. Yavutse ku wa 6 Ugushyingo 2015, akaba ari umukobwa wa mbere wa Diamond.
Nubwo Zari na Diamond batakiri mu rukundo, aba bombi bakomeje kugaragaza ko bashyira imbere kurera abana babo no kubashyigikira mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwabo.
Urukundo rwa Zari na Diamond rwigeze kuba rumwe mu rukundo zavugwaga cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Batangiye gukundana nyuma y’uko Zari amwandikiye kuri Instagram amusaba kuzitabira ibirori bye ngarukamwaka bya White Party, nyuma bikaza kuvamo umubano w’urukundo.
Aba bombi babyaranye abana babiri, ari bo Tiffah na Prince Nillan, ariko batandukanye mu 2018 nyuma y’umubano wari umaze igihe ugarukwaho cyane mu itangazamakuru nk’urimo ugana mu marembera.Diamond yigeze kwemera ko ubuhemu ari imwe mu mpamvu zatumye umubano wabo urangira, nyuma yo kuvugwaho kugirana umubano n’umunyamideli Hamisa Mobetto.
Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yizihije-isabukuru-y-umukobwa-we-na-diamond-platnumz.html
Leave a Reply