Byagarutsweho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo byagaragaye mu byanya by'inganda n'ingamba zigamije gukuraho imbogamizi zagaragaye zatumye ibikorwaremezo bitagezwa mu byanya by'inganda uko bikwiye.
Sena yagaragaje ko mu byanya by'inganda byose harimo amashanyarazi, ndetse imiyoboro y'amazi iri ahantu hose muri ibi byanya ariko amazi akabura kenshi.
Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) harimo gushyira ibikorwaremezo mu byanya by'inganda bine bya Muhanga, Bugesera, Rwamagana na Musanze.
Yavuze ko n'ibindi byanya by'inganda bizakomeza gushyirwamo ibikorwaremezo uko ingengo y'imari izajya iboneka.
Kajangwe yavuze ko mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ibikorwa byo kubyaza umusaruro ibyanya byahariwe inganda, hateganywa gutanga serivisi nziza ku bashoramari bashora imari n'ababyifuza hashyizweho ikoranabuhanga ryo gukurikirana imishinga y'ishoramari.
Ati 'Kugeza ubu abashoramari bagera kuri 405 bahawe ubutaka mu byanya by'inganda byose. Ku mishinga yabo, igera kuri 193 yararangiye, ishyirwa mu bikorwa, igera kuri 99 iracyari kubakwa naho igera kuri 122 ntiratangira.'
Imishinga 15 yagombaga kubakwa mu butaka Leta yahaye abashoramari yatinze gutangira, harimo itanu iri i Rwamagana, ine i Rwamagana, ine i Rusizi n'ibiri iri i Huye.
Ati 'Aho bigaragara ko imishinga yatinze Leta yisubiza ubutaka ikabutanga ku bandi bashoramari biteguye kwihutisha imishinga yabo.'
Magingo aya Leta imaze kwisubiza ibibanza bitandatu birimo bitanu mu karere cyanya cy'inganda cya Rwamagana na kimwe mu cyanya cy'inganda cya Musanze.
Ati 'Ibi byahawe abandi bashoramari babishaka kandi bashoboye kwihutisha imishinga yabo.'
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko kuba baratangiye kwambura ibibanza abantu babiguze bagamije kubigurisha ari intambwe nziza ahubwo ababyambuwe ari bake cyane.
Ati 'Batandatu ni bake mwavuze muri Rwamagana mujye n'ahandi mubibambure rwose.'
Minisitiri Kajangwe yavuze ko hakiri abandi benshi bari gukurikirana ku buryo mu gihe cya vuba bizashyirwamo imbaraga.
Ati 'Abamaze igihe batubaka ndetse batanatugaragariza gahunda zo kubaka ubwo butaka tukabubambura. Ni gahunda twiyemeje nka minisiteri ishinzwe ubucuruzi. Ubundi akenshi buri munyenganda wese ufite ubutaka mu cyanya cy'inganda aba yarabisinyiye mu masezerano. Tuba dufitanye amasezerano na we, igihe agomba gutangirira kubaka, ndetse hari n'abandi twambura ubutaka kubera ko amafaranga bagomba kwishyura Leta batayishyuye.'
Yavuze ko ubu hari urutonde rw'abantu batarubaka kandi bararengeje igihe kiri mu masezerano bityo bazabwamburwa.
Kugeza ubu hari ibyanya 10 byahariwe inganda mu Rwanda hose, bishyirwamo abashoramari hagendewe ku bikoresho biteganyijwe kuhakorerwa. Icya Nyagatare na Nyabihu bishyirwamo inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, mu gihe icya Musanze gikorerwamo ibikoresho by'ubwubatsi.




Leave a Reply