Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yemeje ko bari mu biganiro na Faustin Likau Kitoko ngo babe batandukana nk’uko uyu mukinnyi abyifuza.
Likau Kitoko wari waratinze kugaruka mu kazi muri Rayon Sports aho yavugaga ko yimwe itike y’indege, akaba yarageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yemereye ISIMBI ko hari ibiganiro ku mpande zombi ngo babe batandukana ku busabe bw’umukinnyi.
Ati “Hari ibiganiro birimo kuba. Twe tumufata nk’umukinnyi wacu ariko we yifuje ko twasesa amasezerano. Turimo kuganira ngo turebye ibyo yifuza n’icyo bisaba.”
Gusa ISIMBI yamenye amakuru ko bamaze kwemeranya gutandukana igisigaye ari ugusohora itangazo bakabimenyesha abakunzi b’iyi kipe.
Likau Kitoko benshi bita Pizzaro ukomoka muri DR Congo akaba yarageze muri Rayon Sports mu Kuboza 2026.
Source : http://isimbi.rw/lakau-kitoko-ni-we-wisabiye-ko-dutandukana-twe-tumubara-nk-umukinnyi-wacu.html
Leave a Reply