Ashton Hall uherutse mu Rwanda yahishuye ko atakundana n’umukobwa udasenga #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamerika Ashton Hall, uheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda Ashton Hall, yatangaje ko kwizera Imana ari cyo kintu cya mbere areberaho mu guhitamo umukobwa bazabana, avuga ko adashobora kubaka urugo n’umuntu badahuje ukwizera.

Ibi Brandon Jackson wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Aston Hall, yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri podcast ya Funky Friday, aho yasobanuraga byinshi ku rukundo, ukwizera n’impamvu amaze imyaka myinshi ari ingaragu.

Abajijwe ubwoko bw’umukobwa akunda, Ashton Hall yasubije mu magambo make ati “Umukobwa ukunda Imana.”

Yakomeje abazwa niba yakundana n’umuntu badahuje ukwizera kwa Gikristo, asobanura ko bishoboka kuba inshuti ariko ko kubana nk’umugabo n’umugore ari ikindi kintu.

Yagize ati “Dushobora kuba inshuti rwose, ariko sinashobora kubana ubuzima bwanjye bwose n’umuntu tuzi neza ko tudahuje imyizerere.”

Uyu mugabo yavuze ko nubwo Abakristo bakwiye kubana neza n’abantu bose no kugirana ubucuti na bo, guhitamo uwo muzabana ubuzima bwose bisaba kuba mufite icyerekezo kimwe mu bijyanye no kwizera.

Yasobanuye ko ukwizera Imana ari cyo shingiro yifuza ko urugo rwe ruzubakiraho, bityo akaba atakwemera kubana n’umuntu udafite imyizerere ihuye n’iye.

Ashton Hall yanatunguranye ubwo yahishuraga ko kuva akiri mu mashuri yisumbuye atongeye kugira umukunzi, nubwo ari umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Izina ry’uyu musore ryongeye kuvugwa cyane mu Rwanda muri Nyakanga 2026, ubwo yasuraga igihugu mu rugendo yakoreye muri Afurika. Muri urwo ruzinduko yakoranye amashusho n’umunyarwanda Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara, anasura ahantu hatandukanye harimo Bigogwe.

Ashton Hall ngo ntiyabana n’umukobwa badahuje ukwemera

Source : http://isimbi.rw/ashton-hall-uherutse-mu-rwanda-yahishuye-ko-atakundana-n-umukobwa-udasenga.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *