Byabaye ku wa 28 Nyakanga 2026,mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo.
Uyu mugabo ubwo yaganiraga na TV/Radio1, yavuze ko akigera mu rugo, yatangiye gusenga, hanyuma aza kumva abana be b'abahungu bamukomangira bamubaza niba amafaranga yayashyize kuri banki.
Ati 'Nti murambwira iki ko nibereye mu ijambo ry'Imana ndi gusoma Bibiliya, nabo bati 'kingura turashaka kureba niba amafaranga wagiye kuyishyura banki cyangwa utayishyuye.'
'Mpita mbasubiza nti ese ibyo birabareba, ubundi nari kujya kwishyura banki amafaranga atuzuye, bakomeza kumbaza niba nayabikije cyangwa nyafite mu ntoki, mbabwira ko nayashyize kuri banki, nibwo rero bahise bashyira ingufuri ku rugi rw'icyumba cyanjye.'
Uyu mugabo asanzwe afite ideni rya banki yishyura ari nayo mpamvu abana bamubazaga niba amafaranga yayashyize kuri banki.
Yatandukanye n'umugore ubuyobozi bwemeza ko ideni bafite bazafatanya mu kuryishyura amafaranga avuye mu mitungo basanzwe bafite.
Uyu mugabo avuga ko ababazwa n'uko abana be bose barangije amashuri ari we ubishyurira ndetse nta kintu na kimwe bigeze babura, ariko bakaba bamwituye kumufungirana mu nzu, agaragaza ko yishinganisha kuko abona ko bashobora no kuzamwiyicira.
Ku rundi ruhande, abaturanyi b'uyu mugabo bavuga ko biteye agahinda ndetse ko bidakwiye kubona abana bafungirana umubyeyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore, yagize ati ati '[Kugurisha inka] Yabikoze babyumvikanyeho ariko bamutegeka ko agomba kwishyura amafaranga ya banki.”
“Mu by'ukuri uyu mubyeyi yari umucuruzi, yari afite uburyo bwo kwishyura butandukanye, n'ubwo yagiranye amakimbirane n'umugore we bakaba baratandukanye umwe aba iwabo, umugabo ni we wabanaga n'abana mu rugo. Ibyo aba bana bakoze ntabwo ari ibintu byiza, kuko no kuba yabaha kuri ayo mafaranga ntabwo ari ingufu si n'agahato.'
Gitifu Uwamahoro yavuze ko bakomeje kuganiriza uyu muryango kugira ngo bakemure aya makimbirane.
Leave a Reply