Uyu munsi ibintu byarahindutse. Umusatsi wa naturel wabaye ikimenyetso cy'ubwiza n'ubusirimu, ndetse bamwe mu bari baramenyereye kuwudefiriza basigaye bafata icyemezo cyo kuwogosha burundu, bagatangira bundi bushya.
Muri urwo rugendo rwo kugaruka kuri naturel, hari izina rimaze kumenyekana cyane mu Mujyi wa Kigali. Ni Niyomwungeri Nadine, uzwi nka Nana cyangwa Mama Bihengamure.
Uyu mugore yamenyekanye cyane kuri TikTok, aho asangiza abamukurikira amashusho yerekana uko yita ku misatsi ya naturel. Hari abamusanga bafite imisatsi yangiritse ndetse n'abamaze igihe baratakaje icyizere cy'uko umusatsi wabo wakongera gukura.
Bamwe ababanza kubavura, abandi akabagira inama, ariko hari n'abava iwe bogoshe igipara. Icyakora, Mama Bihengamure avuga ko atajya afata imashini ngo ayegereze umutwe w'umukiliya atabanje kumusobanurira amahitamo afite.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yahisemo kwiga gutunganya imisatsi ya naturel nyuma yo kubona ko mu Rwanda abantu benshi bari baratwawe no kudefiriza, mu gihe abazi kwita kuri naturel bari bakiri bake.
Ati 'Nakundaga umusatsi wa naturel, ariko nkabona mu Rwanda bitari byarateye imbere. Nibajije nti 'Kuki njyewe ntakora ikinyuranyo?' Ni bwo nahisemo kujya kwiga uburyo bwo gutunganya imisatsi ya naturel.'
Nubwo benshi bamumenye nk'umugore 'wogosha abagore uruhara', avuga ko atari we ufata icyo cyemezo.
Ati 'Ntabwo mbwira umuntu ngo agomba kogosha. Araza akanyereka ikibazo afite, tukarebera hamwe inzira zihari. Dushobora kuvura umusatsi tutawogoshe cyangwa tukawogosha, ariko umukiliya ni we ufata umwanzuro.'
Yasobanuye ko akenshi abamugana baba bafite ibibazo byatewe n'imiti ikoreshwa mu kudefiriza cyangwa ibindi bikoresho byangiza uruhu rw'umutwe. Hari abo umusatsi uba waracitse, abandi ukanga kongera gukura, ku buryo kogosha biba ari nko gusenya inzu yangiritse kugira ngo yubakwe bundi bushya.
Ati 'Hari igihe imiti yo kudefiriza itera ibisebe ku ruhu rw'umutwe, umusatsi ukanga gukura. Icyo gihe dushobora guhitamo kogosha kugira ngo tubanze tuvure uruhu, nyuma umusatsi utangire gukura neza.'
Mama Bihengamure anavuga ko bidashoboka ko umusatsi udefirije uhita uhinduka naturel mu munsi umwe nk'uko bamwe babyibwira.
Ati 'Kuvuga ko umusatsi udefirije uhita uhinduka naturel ako kanya biragoye. Bisaba urugendo. Dushobora kuwuvura, tukawushyiramo vitamini, hanyuma igice cya naturel kigenda gikura, udefirije tukagenda tuwukata buhoro buhoro.'
Ubu afite abakiliya baturuka mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no hanze yarwo. Icyakora, inzozi ze ni ukurenga ibyo gutegereza ko abakiliya bamusanga i Kigali, ahubwo ibikorwa bye bikagera no mu mahanga.
Kwitwa Mama Bihengamure byaturutse ku kuba abantu bamugana baba bafite ibibazo by'umusatsi bamwitezeho kuwusubiza ku murongo.







Leave a Reply